DJ Ira yabaye Umunyarwandakazi mu buryo budasubirwaho

Apr 15th, 2025 15:09 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
DJ Ira yabaye Umunyarwandakazi mu buryo budasubirwaho

Iradukunda Grace Divine uzwi nka  DJ Ira uherutse kwemererwa guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame, yabuhawe mu buryo budasubirwaho nyuma yo gukora indahiro y'abahabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025 DJ Ira ari kumwe n’abandi bantu 35, bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo budasubirwaho nyuma yo kurahira.

 

Ku wa 7 Mata 2025 nibwo abo bose uko ari 36 bari basohotse mu Igazeti ya Leta ku rutonde rugaragaza ko bemerewe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

 

Ku wa 16 Werurwe 2025 ni bwo DJ Ira yasabiye mu ruhame Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda. Perezida Kagame yamubwiye ko ku bwe abumwemereye ariko bisaba kuzuza ibisabwa kugira ngo abuhabwe.

img-20250415-wa0113-84874.jpg
Akanyamuneza kari kose kuri DJ Ira nyuma yo kumenya ko agiye gukora indahiro y'abahabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda
img-20250415-wa0115-5dc01.jpg
img-20250415-wa0111-a9d1d.jpg
DJ Ira   ubwo yavugaga indahiro y'abahabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda

 

Inkuru Bijyanye
Izindi