DJ Ira wemerewe ubwenegihugu bw'u Rwanda ni muntu ki?

Mar 18th, 2025 04:50 AMBy Idukunda Kayihura Emma Sabine
Share
DJ Ira wemerewe ubwenegihugu bw'u Rwanda ni muntu ki?

Ibyishimo ni byose ku Murundikazi Iradukunda Grace Divine wamamaye nka DJ Ira mu kazi ko kuvanga umuziki, nyuma y'uko Perezida Paul Kagame amwemereye ubwenegihugu bw'u Rwanda ku wa 16 Werurwe 2025, agahita asaba ababishinzwe kubikurikirana vuba uwo mukobwa akabuhabwa.

Ni nyuma y'uko uyu mukobwa wari mu bihumbi by'Abaturarwanda bari bari muri BK Arena bagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame muri gahunda yo kwegera abaturage, ubwo yahabwaga ijambo yashimiye Perezida Paul Kagame watumye abana b'abanyamahanga bahabwa amahirwe angana n'ay'Abanyarwanda, bikaba uko ku mwana w'umukobwa n'uw'umuhungu.

DJ Ira yavuze ko yagiriye amahirwe menshi mu Rwanda, ndetse akaba yifuza ubwenegihugu akitwa Umunyarwandakazi. Uyu mukobwa w'imyaka 27 amaze igihe ari umwe mu bakunzwe mu rwego rw’imyidagaduro mu Rwanda, dore ko yacuranze mu birori n'ibitaramo bitandukanye bikomeye birimo ibya Miss Rwanda 2017 na 2022, Trace Awards & Festival 2023, na Basketball Africa League (BAL).

Yanacuranze mu mikino yo Gushaka Itike y'Igikombe cy'Isi cya FIBA 2023. DJ Ira yavukiye i Gitega mu Burundi ku wa 7 Nzeri 1997. Mu mwaka wa 2015, yaje mu Rwanda gusura mubyara we DJ Bisoso, wari usanzwe akora umwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda.

Nyuma yo kubona uko DJ Bisoso yinjiza amafaranga menshi mu ijoro rimwe, byamuhaye igitekerezo cyo kuba na we yavanga umuziki kinyamwuga. DJ Bisoso ni we wamwigishije kuvanga umuziki, atangira kujya acuranga mu birori bitandukanye ndetse atangira kubona amafaranga ku buryo anohererezaho abo mu muryango we i Burundi.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2016, DJ Ira yatangiye kumenyekana cyane, maze ashyirwa mu ba DJ bacuranze mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Imyaka yakurikiyeho na yo yaje kumuhira avanga imiziki mu birori bikomeye birimo n'ibyo kwamamaza Umukuru w'Igihugu mu bihe by'amatora.

 

Uretse no kuvanga imiziki yihebeye iby'imideli.jpg
DJ Ira ni Umurundikazi wahiriwe n'umwuga wo kuvanga umuziki kuva yatangira kuba mu Rwanda mu 2025.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi