Danny Nanone yasabye inzego za Leta kwita ku kibazo cy’abagabo bahohoterwa

Mar 18th, 2025 09:09 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Danny Nanone yasabye inzego za Leta kwita ku kibazo cy’abagabo bahohoterwa

Umuraperi Danny Nanone yagaragaje ko hari abagabo bahohoterwa kenshi bagaceceka, akaba asaba inzego zitandukanye za Leta guhagurukira iki kibazo kuko ari kimwe mu bibangamiye benshi ariko  bidakunze kuvugwa cyane.

 

Uyu muhanzi yabikomojeho ubwo yari mu kiganiro The Choice Live cya Isibo TV nyuma nyuma y’inkuru zari ziiherutse gusakara z’umukobwa witwa Busandi Moreen umushinja kumwima indezo z’umwana babyaranye, ndetse akaza no gutera iwe, agasohora ibikoresho bye.

 

Muri iki kiganiro Danny Nanone yabajijwe niba abona hari abagabo bahohoterwa, asubiza ko bahari kandi ari ikibazo inzego za Leta zikwiye guha umurongo.

 

Ati “Sindi bubivuge neza nk’uko ubivuze gusa icyo navuga ni uko ababishinzwe n’ababifitiye ububasha, bazajye bareba impande zombi.”

 

 

Uyu muhanzi kandi yasabye abaharanira uburenganzira bw’abagore (féministes) ko bajya bafasha abagore kumenya uko bakwiye kwitwara muri sosiyete.

 

Arakomeza ati “Hari abantu babyitiranya, bakumva ko mu buringanire cyangwa ubwuzuzanye umwe ari hejuru y’undi. Ni ubwuzuzanye n’uburanganire ariko hari ababyitiranya.”

 

“Hari abagabo bahohoterwa, hari n’abagabo barengana kandi biragoye ko umugabo ashobora guhagarara mu bantu ngo avuge ngo byagenze gutya, ni yo kamere y’abagabo, ni yo mpamvu rimwe na rimwe umuntu ahitamo guceceka.”

 

Yavuze ko akenshi iyo bimaze kurenga, abagabo bamwe bahitamo guceceka, bakaba ba “Nsekambabaye”.

 

Ati “Nuvuga ko wahohotewe birasa nabi, nuvuga ko utahohotewe nabyo bisa nabi. Rimwe na rimwe biba ngombwa ko umuntu abirebera ku ruhande, ukagira ibindi byemezo ubifataho ubirebera ku ruhande, ariko ibyo uvuze [yabwiraga umunyamakuru wari umubajije ikibazo] ntabwo bitandukanye n’ukuri.”

 

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B.Thierry, aherutse kubwira itangazamakuru ko Danny Nanone akwiye gukora inshingano, anenga Busandi Moreen kuba yarateye urugo, agasohora ibikoresho mu nzu.

 

Dr. Murangira kandi yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi bategura inkuru, kutitwaza umwuga bakora n’izo mbuga kugira ngo bazihindure ibikangisho ku bantu runaka, ahubwo bakwiye kubikora kinyamwuga kuko bitabaye ibyo, byazabyara ibyaha bakurikiranwaho.

screenshot-20231101-170407-instagram-4423081698851017.jpg
Danny Nanone yasabye inzego za Leta kwita ku kibazo cy’abagabo bahohoterwa

 

Inkuru Bijyanye
Izindi