Bull Dogg anezezwa n’uko umuziki wa Hip Hop usigaye ufatwa mu Rwanda

Mu myaka irenga 15 ishize, ijwi ry’abaraperi benshi mu Rwanda ryakunze kumvikanamo amaganya n’umubabaro dore ko umuziki wa Hip Hop wafatwaga nk’injyanye y’uburara.
Ibi biri mu bintu byatumaga abantu batandukanye ndetse n’abaterankunga batinyaga kugira aho bahurira n’abawukora, nyamara ari bo bari bafite urufunguzo rwo guhindura iyo mvuga no kumenyekanisha uyu muziki mu batawuzi bawufata uko utari.
Gusa uko imyaka yagiye ihita indi igataha, umuziki w’u Rwanda wagendaga uhindura isura, ya njyana yafatwaga nk’iy’ibirara”, ubu yayobotswe na benshi kuva ku bayikunda kugera ku bashoramari bashoramo amafaranga yabo mu bikorwa bigamije inyungu.
Umuraperi Bull Dogg, umwe mu bashinze itafari ku muziki wa Hip Hop mu Rwanda, amaze imyaka irenga 15 mu muziki, ashimangira ko ubu yishimira kubona abashoramari n’abaterankunga batangiye gusobanukirwa n’agaciro ka Hip Hop.
Ati “ Kuba tugira amahirwe tukabona abaterankunga bumva imibereho ya Hip Hop, imyumvire y’Abaraperi, ni ikintu cyiza, tuba twifuza, kandi twifuza ko cyagumaho, ubona ko cyari cyarabuze mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, nka kera tugitangira uyu muziki, kuba uyu muziki ukinwa ukumvwa cyane mu banyarwanda ni icyerekana ko hari icyahindutse.”
Bull Dogg avuga ko ibyo abona uyu munsi ari inzozi zahindutse impamo, kuko mu bihe byahise kubona ushyigikira umuhanzi wa Hip Hop byari ibintu bidashoboka.
Hashize igihe kinini Hip Hop ifatwa nk’ijwi rihutaza, ijyana y’abantu batagira umurongo, rimwe na rimwe ikitirirwa uburara. Ariko kuri ubu, ibintu byarahindutse. Abahanzi bakora iyi njyana batangiye gusobanura neza ubutumwa bwabo, uburyo bwo kwitwara, ndetse n’uburyo bwo kuyibyaza umusaruro.
Bull Dogg witegura kuririmba mu gitaramo ‘Mic Tribe’ kizabera Mundi Center, ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025, agira ati “Mbere n'iyo bavugaga Hip Hop, bahitaga babihuza n’injyana y’ibirara gusa, akaba ari cyo bakoraho gusa, ariko ubu ubona ko abashoramari basigaye bafata amafaranga yabo bakayashora mu bitaramo nk’ibi bya Hip Hop gusa, urumva haba harimo ibigomba kwinjira n’ibigomba gusohoka hajemo ‘Business’ ntabwo bagendera kuri byandi ngo ni umuziki w’ibirara, ni ‘Business’ nk’izindi zinjiza nk’izindi zose.”
Ubu mu Rwanda hari ibikorwa byinshi byerekana ko Hip Hop imaze gufata indi ntera. Hari ibitaramo byayo byihariye, nk’Icyumba cya Rap” kigiye kuba ku nshuro ya kabiri ku wa 26 Ukuboza 2025.
Uko umuziki wa Hip Hop ugenda ukura, ni ko n’isura y’abawukora igenda ihinduka. Abahanzi batangiye kwiyubaka, kwambara neza, gutegura ibikorwa bifite gahunda, no kugaragaza ko bashobora guhangana n’abandi mu buryo bw’umwuga.
Bull Dogg avuga ko ikiri ngombwa ubu ari ugukomeza gufata uyu mwanya Hip Hop imaze kubona, kugira ngo utazongera gusubira inyuma. Avuga ko bikwiye ko abashoramari n’abanyamuziki bakomeza gufatanya, kuko ari bwo iyi njyana izarushaho kwaguka no kugeza ubutumwa bwayo kure.



