Abarimo Djihad, Pappy Nesta, na KJohn bakatiwe gufungwa imyaka itatu

Feb 27th, 2026 12:54 PMBy undefined undefined
Share
Abarimo Djihad, Pappy Nesta, na KJohn bakatiwe gufungwa imyaka itatu

Nyuma yo kuburana mu mizi ku cyaha bacyekwagaho cyo gukwirakwiza amashusho yerekeye imikoreshereze y’ibitsina, abakubiye muri dosiye y’ikirego cy’umuhazi Yampano bamaze gukatirwa.

Kuri uyu Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Kwizera Papy Nestor uzwi nka Papy Nesta, Ishimwe Francois Xavier na Kalisa John uzwi nka K John.

 

Icyakora Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man yagizwe umwere ku cyaha cyo gusakaza no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ya Yampano.

 

Icyo urukiko rwagendeyeho:

 

Kuri Djihad, umucamanza yavuze ko kuba afite urubuga rwe yishingiye rurimo abantu 989 kandi hasangijwemo ayo mashusho, yatanze urubuga rwakorewemo ibyaha.

 

Ikindi ni uko kuba Djihad yarafashe agace gato gatangira amashusho ‘screenshot’ akagashyira kuri ’status’ ye akanagakoresha mu biganiro, bishimangira ko yari afite umugambi.

 

Ishimwe Francois Xavier yari afite muri telefoni amashusho ya Yampano n’umugore we batera akabariro kandi akajya ayakwirakwiza muri Groups za WhatsApp bigize icyaha cyo gukwirakwiza.

 

Kwizera Nestor kuba yaratse amashusho ya Yampano, yarangiza na we akayaha Kalisa John bigize icyaha cyo gukwirakwiza.

 

Urukiko rwasobanuye ko nubwo yavuze ko yatse ayo mashusho ashaka kuyareba ariko akaba yarayakwirakwije, bigize icyaha.

 

Kuri Kalisa John, Urukiko rwavuze ko kuba yarasabye amashusho ariko akayereka n’abandi bigize icyaha.

 

Umucamanza kandi yategetse ko Ishimwe Patrick Pazzoman "agizwe umwere". Yerekanye ko nubwo muri telefoni ye, harimo amashusho ya Yampano, Ubushinjacyaha ntibugaragaza uko yagezemo kandi ko hari umunyamakuru wayamwatse amusubiza ko ntayo afite.

 

Ikindi kandi Ubushinjacyaha ntaho bugaragaza uwo yaba yaroherereje ayo mashusho.

 

Djihad yakatiwe gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

 

Inkuru Bijyanye
Izindi
 Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho
Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho

Semuhungu Eric wamamariye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ntiyemera ibyo aregwa n’abasore babiri bamushinja kubasambanya ku gahato akavuga ko baryamanaga babishaka ndetse banabyumvikanyeho.

Reba inkuru
 Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil
Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bikomeje ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, filimi mbarankuru yitwa Beyond The Genocide yayobowe na Zion Sulaiman Mukasa Matovu, ikomeje kwandika amateka mashya mu rugendo rwa sinema y’u Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi aho irikwifashishwa mu Kwigisha amateka no mu biganiro byimbitse mu banyeshuri, cyane cyane muri za kaminuza zitandukanye kuva mu Rwanda kugera muri Brazil n’ibindi bihugu.

Reba inkuru
Eric Semuhungu yatawe muri yombi
Eric Semuhungu yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026.

Reba inkuru
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, bifatanyije n'urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rwitabiriye igikorwa “Our Past26”, kigamije kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Reba inkuru