Bobi Wine yatunguranye agaragara aririmba indirimbo ya Israel Mbonyi

Nov 13th, 2025 15:04 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Bobi Wine yatunguranye agaragara aririmba indirimbo ya Israel Mbonyi

Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine, ushaka kuyobora Uganda yagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza we n’umugore we Barbara Itungo Kyagulanyi bari kuvuga Ikinyarwanda, ndetse nyuma yaho yagaragaye aririmba indirimbo ya Israel Mbonyi.

Bobi Wine umaze iminsi yiyamamariza mu Burengerazuba bwa Uganda, yifashishije indirimbo ya Israel Mbonyi “Nzi ibyo nibwira” ashimira bikomeye abatuye mu gace ka Kisoro aho yari avuye.

 

Yashyize amashusho kuri TikTok amugaragaza aririmba iyi ndirimbo yandika ubutumwa buyiherekeza agira ati “Nubwo mvuye Kisoro, igice cy’umutima wanjye kirahasigaye. Mwarakoze ku bw’urukundo.”

 

Bobi Wine ni umwe mu bari kwiyamamariza kuyobora Uganda aho ahanganye na Perezida Museveni mu matora y’umukuru w’Igihugu.

 

Uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, yagize abamushyigikiye benshi mu gace k’Iburengerazuba bwa Uganda.

 

Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye nka Bobi Wine w’imyaka 43, ni umuyobozi w’ishyaka rya ‘Nation Unity Platform’ ni inshuro ya kabiri ari guhatanira kuyobora Uganda nubwo ubushize atigeze ahirwa.

 

Iyi ndirimbo ya Israel Mbonyi, ni imwe mu zigize album ya mbere y’uyu muhanzi yise ‘Number one’ yasohotse mu 2014.

 

Nyuma y’iyi album yasohotseho iyi ndirimbo, Israel Mbonyi amaze gusohora izindi zigera kuri enye zose zakunzwe bikomeye no muri Uganda aho anaherutse gutaramira mu 2024.

 

Mu Ukwakira 2025, uyu muhanzi yamurikiye abakunzi be album ye ya gatanu yise ‘Hobe’ ari nayo akomeje gusohoraho indirimbo zinyuranye.

  • Kwiyamamaza avuga ikinyarwanda

 

Uyu mugabo n’umugore we Barbara Itungo Kyagulanyi bagaragaye bavuga ikinyarwanda ubwo bari bari kwiyamamariza mu gace ka Kisoro.

 

 Bobi Wine yafashe ijambo arangije aravuga ati “Ndagusaba byose ubivuge, byose ubivuge.”

 

Barbara Kyagulanyi yahise afata ijambo ati “Murabona ko namwigishije? Mwumvise ko abizi. Mumpe amanota. Bagize ngo bampaye 100% kuko nakwigishije [aha yabwiraga umugabo]. Ngiye kuvuga ururimi mwumva. Turumvikana? Ibyo mvuga murabyumva? Naje kubasaba kuba umugore w’Umukuru w’Igihugu.”

 

Kuvuga Ikinyarwanda k’umugore wa Bobi Wine, Barbara Itungo Kyagulanyi, ntabwo ari ibintu byapfuye kuza gutyo, ahubwo aho akomoka muri Ntungamo abantu baho bavuga indimi zitandukanye zirimo n’Ikinyarwanda cyangwa Urunyankole. Aka gace kandi abagatuyemo bamwe bafite ibisekuruza mu Rwanda.

 

bob1-2-42265.jpg

Bobi Wine ari kwiyamamariza kuyobora Uganda ahagarariye ishyaka National Unity Platform [NUP], aho amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuba ku wa 15 Mutarama 2026.

 

rao-61507.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi