Bishop Gafaranga anakurikiranweho gukubita umugore we Annet Murava

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga uherutse gutabwa muri yombi, anakurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa no guhoza ku nkenke umugore we Annet Murava.
Ni bimwe mu byagarutsweho mu Rukiko rw'Ibanze rwa Nyamata, aho yaburanishirijwe kuri uyu wa 22 Gicurasi 2025. Ibyaha byose Bishop Gafaranga akurikiranweho ari kuburana abihakana.
Ku wa 07 Gicurasi 2025, nibwo Bishop Gafaranga yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB. Icyo gihe Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yahamije ko Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Amakuru ahari avuga ko Bishop Gafaranga amaze igihe atabanye neza n’umugore we Annet Murava, ndetse ko yagiye amukubita kenshi akanamubwira ko azamwica, ibyarenze mu baturanyi babo bikagera no mu nzego z’ibanze.
Annet Murava yabonye atabyihanganira, atanga ikirego muri RIB bikurikirwa n’itabwa muri yombi rya Gafaranga. Urubanza rwe ruri kuburanishirizwa mu muhezo.
Aba bombi bashyingiranwe ku wa 11 Gashyantare 2023, mu birori byabereye muri hoteli La Palisse iherereye i Nyamata. Mu bukwe bwabo hakajijwe umutekano ku buryo bukomeye, ibyavugishije benshi bacyetse ko no mu ntangiro zo kubana kwabo hashobora kuba hari harimo ikibazo.