Ingaruka nziza zo gusinzira wambaye ubusa - Ubushakashatsi

Mar 14th, 2025 06:24 AMBy Idukunda Kayihura Emma Sabine
Share
Ingaruka nziza zo gusinzira wambaye ubusa - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi buvuga ko kuryama ugasinzira wambaye ubusa bishobora kugufasha kugira ibitotsi byiza ndetse no kugira ubuzima bwiza muri rusange, yaba ku mubiri wawe no ku buzima bwo mu mutwe, dore ko buvuga ko binagufasha gusinzira vuba bikaba byanakurinda kwibasirwa n'umubyibuho ukabije.

Umubiri wa muntu usanzwe ugabanya ubushyuhe igihe agiye gusinzira, ariko imyenda ishobora kubufata. Kuryama wambaye ubusa bifasha umubiri wawe gukonja vuba, bigatuma ubwonko bwawe bwumva ko igihe cyo gusinzira kigeze. Ikinyamakuru cy’Abanyamerika gishyirwaho inkuru z’ubushakashatsi ku buzima, Healthline, muri Werurwe 2024 cyatangaje ko kuryama wambaye ubusa bidatuma usinzira neza gusa cyangwa ngo usinzire vuba, ahubwo ko binatuma usinzira umwanya munini bihagije.

Naho ubwakozwe mu 2012 n’Ikigo cy’Abanyamerika cyita ku buzima, National Institutes of Health, bwagaragaje ko ubushyuhe bw’icyumba ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigira uruhare mu kuba wasinzira neza cyangwa nabi.Bigaragazwa kandi ko abantu basinziriye bihagije bibafasha mu gukira vuba ibikomere byoroheje, kurusha abasinzira igihe gito. Kuryama wambaye ubusa bishobora kandi kugabanya umunaniro no guhangayika.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko kuryama wambaye ubusa ari byiza ku bagore n'abakobwa, kuko bishobora kubafasha mu kubungabunga ubuzima bw’imyanya ndangagitsina, kuko kwambara imyenda y’imbere ifashe cyangwa irimo ibyuya bishobora gutera ibyago byo kwibasirwa na 'infections' mu myanya yabo y'ibanga.

Ni mu gihe no ku b'igitsinagabo ari byiza kuri bo kuryama bambaye ubusa, kuko ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 bwakorewe ku bagabo 656 bwagaragaje ko abambara 'boxer' zitabafatiriye bagira umubare munini w’intanga ugereranyije n’abambara imyenda ifashe.

Healthline yagaragaje ko kubera ko intanga z’abagabo zikenera ubushyuhe buri hasi kugira ngo zikore neza, kuryama wambaye ubusa bishobora gufasha mu kongera intanga, ibinagira ingaruka nziza iyo bigeze mu kwiyongera k'ubushobozi bw'umugabo bwo gutera inda.

WhatsApp Image 2025-02-17 at 4.11.38 AM.jpeg
Inkuru Bijyanye
Izindi