Nigeria: Nyina w’Umuhanzi 2Baba yiyamye Depite Natasha ku muhungu we

Rose Idibia akaba nyina w'Umuhanzi 2Baba wo muri Nigeria, yasabye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Edo , Natasha Osawaru kuva ku muhungu we, ndetse agakuramo impeta aheruka kumwambika amusaba ko bashyingiranwa.
Amashusho y'uyu mubyeyi ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025 avuga ko umuhungu we uri mu nzira yo guhana gatanya n'uwari umugore we Annie Idibia amuzi neza, bityo ko atari we waba ahisemo gushyingiranwa n'undi mugore ataranakemura ibya gatanya y'uwo basezeranye.
Uyu mubyeyi yatakambiye abandi babyeyi bagenzi be bo muri Nigeria, kumufasha bakamwingingira uwo mudepite akareka umwana we.
Si nyina wa 2Baba gusa uri kotsa igitutu Depite Natasha Osawaru, kuko n'abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakurikirana ibyabo bari kumushinja gusenya urugo rwa 2Baba kugira ngo ashyingiranwe na we.
Ni nyuma y'uko mu minsi ishize uyu muhanzi yatangaje ko ari mu rugendo rwo guhana gatanya n'umugore we Annie Idibia bari bamaze imyaka 10 bashyingiranwe, hadaciye Kabiri ataranabona gatanya yemewe n'amategeko ahita avuga ko akunda Despite Natasha Osawaru ndetse ko ashaka ko bashyingiranwa.
2Baba agitangaza abi ejo ku wa 12 Gashyantare 2025 hari abaketse ko ari imikino bamwe banavuga ko yacanganyukiwe, kuri uyu wa 13 bucya inkuru iri kuyobora izindi mu myidagaduro ya Nigeria ari uko uwo muhanzi yambitse impeta Depite Natasha Osawaru.
Bamwe mu bafana ba 2Baba kandi bari kugaragaza ko abatengushye, kuko mu bigaragara ari we wagize uruhare mu isenyuka ry'urugo rwe kuko aho gushyira ku murongo ibitaragendaga neza, yari yibereye mu gukundana na Natasha Osawaru ku ruhande.
