Anne Kansiime Yatangaje ko Yakuyemo Inda Nyinshi Yiga Muri Kaminuza

Umunyarwenya Kansiime Anne yatangaje ko ubwo yigaga muri Kaminuza, yakuyemo inda inshuro nyinshi, kugera ubwo yashakaga kubyara akabanza kubura urubyaro.
Mu kiganiro yagiranye na Baba Tv Executive, yavuze ko yari agiye kubura urubyaro kubera gukuramo inda kenshi ubwo yigaga muri Kaminuza.
Avuga ko abonye atangiye kubura urubyaro, yatangiye gutekereza ko bishobora kuba ari igihano cy’Imana, kuko hari izo yagiye akuramo ku bushake.
Icyakora nyuma yaje kubyara umwana w’umuhungu yise Selassie Ataho, yabyaranye na Tukahirwa Abraham (Skylanta).
Kansiime yize muri Makerere University, icyakora ntabwo yabashije kurangiza ishuri kuko amasomo menshi yamufashe arabireka.

