Aliou Cissé yijeje Abanya-Libya kubakorera ibyabananiye mu myaka 12 ishize

Umunya-Senegal Aliou Cissé uherutse guhabwa akazi ko gutoza ikipe y'igihugu ya Libya yabijeje ko nubwo bamaze imyaka 12 nta rushanwa babasha kubonera itike, agiye kubishyiraho iherezo bazabashe kubona itike.
Ikipe y'igihugu ya Libya batazira akazina ka Mediterranean Knights, muri uku kwezi ifite imikino mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi. Aliou Cissé yatwaye igikombe cya Africa atoza Senegal mu mwaka wa 2022 ndetse anayigeza mu mikino yo gukuranamo mu gikombe cy'Isi.
Ubwo yari ari kwerekanwa i Tripoli muri Libya nk'umutoza mushya w'iyi kipe y'Igihugu, Aliou Cissé yagize ati '' Ntewe ishema no kuba ndi hano muri Libya, nshimishijwe n'izi nshingano. Ikipe y'igihugu ya Libya ifite abakinnyi benshi bafite impano, ibyo byose tuzabyubakiraho ikipe ikomeye ishobora guhatana mu marushanwa akomeye.''
Kuva mu mwaka wa 2012, Libya ntirabona itike y'igikombe cya Africa, mu mateka yayo ntirabona itike y'igikombe cy'Isi. Cissé yababwiye ko ibyo byose yiteguye kubihindura gusa yemeza ko ibyo byose bizasaba igihe gihagije kugira ngo babigereho. Uyu mutoza yakomeje agira ati '' Mu bufatanye no gukora cyane, iyi kipe y'igihugu twahindura amateka yayo. Shampiyona ya Libya ibamo abakinnyi beza, tuzanashaka abandi bakina hanze kugira ngo twubake ikipe ikomeye.''
Cissé aratangirira ku mikino ibiri mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi, mu itsinda D, Libya iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 7 aho barushwa inota rimwe ryonyine na Cameroon ya mbere. Ku itariki 20 Werurwe bazakira Angola mu gihe tariki 25 Werurwe bazakirwa na Cameroon i Yaoundé.
Kwitwara neza muri iyo mikino byashyira Libya mu mwanya mwiza wo kuba yazabona itike y'igikombe cy'Isi ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

Uyu mutoza yasabye Abanya-Libya kumushyigikira, Cissé yagize ati '' Ubufasha bw'itangazamakuru n'abafana ni ingenzi cyane. Nidukorera hamwe tuzagera ku bidasanzwe.''
Irushanwa Libya iheruka kwitwaramo neza, hari mu mwaka wa 2014 mu gikombe cya Africa gihuza abakina imbere mu bihugu byabo hano muri Africa (CHAN), icyo gihe, iki gikombe baracyegukanye, ni irushanwa ryari ryakiriwe na Afurika y'Epfo.