Akundwa cyane n’igitsina gore- Ibidasanzwe wamenya kuri Joshua Baraka ugiye gutaramira i Kigali

Joshua Baraka umusore w’imyaka 25 ukomeje kwigarira Isi binyuze mu muziki, ni umwe mu bakomeje guhindura byinshi mu muziki wa Uganda ku rwego mpuzamahanga.
Uyu musore uri mu bari kwigizaho igikundiro muri muzika ya Afurika, ategerejwe i Kigali, mu gitaramo kizabera muri Kigali Universe ku wa 16 Kanama 2025.
Iyi izaba ibaye inshuro ya kabiri ataramiye i Kigali kuko mu 2023 yataramiye ahitwa Mundi Center.
Kuri iyi nshuro Joshua Baraka azafatanya n’abarimo DJ Pius, DJ Marnaud, Mike Kayihura, Alyn Sano na Ruti Joel.
Joshua Baraka ni umusore ukundwa cyane n’abiganjemo igitsina gore cyane ndetse n’abitabira ibitaramo bye usanga umubare munini ari abakobwa.
Ibi ahanini biterwa n’inyandiko uyu muhanzi ashyira mu ndirimbo ze: Urugero, Iyi wumvise indirimbo nka “Nana” na "Lonely" zivuga mu buryo butaziguye ibyiyumvo byo kwifuzwa, gukundwa, cyangwa kumva ukumbuwe cyangwa hari umuntu wumva ushaka cyane.
Ikindi gituma abakobwa bamukunda cyane ni ijwi rye wumva ryoroshye, kandi rishyoheye amatwi rituma umwumva yumva ashaka kwihuza nawe cyangwa aririmbana nawe.
Joshua Baraka akenshi yandika cyane kubyerekeye urukundo, n'intege nke z'amarangamutima y’abagabo ikintu abagore benshi basanga kibagaruramo ubuyanja kandi bumva ari ikintu kivuye ku mutima.
Uyu musore yatangiye kuririmba mu 2021, gusa yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo ‘Nana’ yasohotse mu 2023.
Uyu musore yavukiye ahitwa Kawempe mu Mujyi wa Kampala mu 2000, avuka ku mubyeyi umwe w’Umunya-Kenya n’Umugande, nubwo mu munsi ishize yavuze ko mama we ari umunyarwandakazi.
Mu buto bwe, yakunze umuziki kubera umubyeyi we waririmbaga mu rusengero, ayoboye korali.
Nyuma y’igihe yiga gucuranga gitari na piano, mu 2021 nibwo Joshua Baraka yasohoye EP y’indirimbo enye yise ‘Baby steps’ iriho indirimbo nka ‘Be me’.
Kuva mu 2022, Joshua yavuzwe mu nkuru z’urukundo na Etania Mutoni, umwe mu banyamakuru bazwiho ubuhanga mu kuvanga imiziki, akaba umwe mu bagezweho muri Uganda.
Uyu musore yumva na miliyoni 20 ku kwezi binyuze kuri Spotify, amaze gukora album imwe yise “Growing Pains” yasohotse 2023 iriho indirimbo 10 ndetse na EP yise Baby Steps (2021) iriho indirimbo 4, ndetse Mixtape yise “Recess” yasohotse (2024).




