Yo ubwayo nibikorera ikadutsinda bazayihe igikombe cyayo- KNC avuga kuri APR FC

Kuri uyu wa gatanu ikipe ya Gasogi United izakira APR FC mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona. Ni umukino umuyobozi wa Gasogi United yavuze ko bawise The Day of Revenge mu ndimi z'amahanga bishatse kuvuga ngo umunsi wo kwihorera tugenekereje mu rurimi rw'Ikinyarwanda.
Aya makipe yombi yaherukaga guhurira mu mikino y'igikombe cy'Amahoro aho muri 1/4 APR FC yasezereye Gasogi United nubwo mu mukino wo kwishyura warangiye ari ubusa ku busa hari ibitaravuzweho rumwe ahanini nk'igitego Gasogi United Yatsinze kikangwa abasifuzi bemeje ko habayemo ukurarira.
Mu kiganiro gitambuka kuri RADIO 1 cyitwa '' RIRARASHE'' agaruka kuri uyu mukino Perezida KNC yagize ati '' Muri make ni umunsi, niko witwa [it is the day of revenge] [Ni siku ya kulipiza kisasi]. '' yakomeje agira ati '' icyo twifuza twese ni ukureba umupira mwiza, umuntu wese uje ku kibuga aba akwiriye kureba umupira mwiza, umupira wo kwataka, utsinda hatsinda ubikwiye, icyo nicyo tuba twifuza gushyira muri uno mukino mwiza.''
Kugeza ubu ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa na mukeba wayo Rayon Sports amanota abiri. APR FC ifite amanota 41 mu gihe Rayon Sports ifite amanota 43. Aya makipe yombi aheruka guhurira mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro warangiye banganyije ubusa ku busa.

APR FC iheruka gusezerera Gasogi United mu gikombe cy'Amahoro
KNC yakomeje agira ati ''Uyu munsi noneho ihene ishobora no gufata mucoma na nyirakabari ikabashita ikabashyira ku mushito ikajya no kubiyokereza, ikajya ibasiga n'ikirungo icishaho. Yo ubwayo nibikorera ikadutsinda bazayihe igikombe cyayo.''
Nyuma y'imikino 20 imaze gukinwa ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa 9 n'amanota 25 aho irusha inota rimwe ryonyine Muhazi United iyikurikiye. Uyu mukino izakiramo APR FC uzaba kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.