FIFA yatangaje ibihembo bizatangwa mu gikombe cy’Isi cy’amakipe

Mar 26th, 2025 13:23 PMBy Heritier TWIZERIMANA
Share
FIFA yatangaje ibihembo bizatangwa mu gikombe cy’Isi cy’amakipe

Guhera tariki 15 Kamena kugera tariki 13 Nyakanga, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hazabera igikombe cy’Isi gihuza amakipe yitwaye neza ku migabane aturukaho. FIFA yatangaje ko Miliyari y’amadorari izakoreshwa mu guhemba ayo makipe.

Umukino wa mbere uzabera kuri Hard Rock Stadium iherereye mu mugi wa Miami, ni umukino uzahuza Al-Ahly ihagarariye Afurika na Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umukino wa nyuma uzaba tariki 13 Nyakanga ubere kuri MetLife Stadium iherereye i New Jersey.

GettyImages-2203274933-e1741389755986.webp


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA ryatangaje ko ikipe izegukana igikombe izahabwa miliyoni 125 z’Amadorari, ni mugihe agera kuri Miliyari azagenda atangwa ku makipe 32 azaba yitabiriye iri rushanwa. 


Chelsea iri mu itsinda D aho irikumwe na Flamengo, ES Tunis ndetse na Club Leon. Ikipe ya Manchester City yo iri mu itsinda G n’amakipe arimo Juventus, Al Ain yo muri United Arab Emirates ndetse na  Wydad AC. 


Buri mukino ikipe izatsinda mu mikino y’amatsinda izajya ihita ihabwa miliyoni 2 z’amadorari, mu gihe anganyije buri kipe izajya ihabwa miliyoni 1 y’amadorari. Kugera ku mukino wa nyuma gusa bizatuma ikipe yahageze yegukana Miliyoni 30 z’amadorari. 

0x0.webp

Agaruka kuri iki gikombe cy’Isi cy’amakipe Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yagize ati ‘’ Uburyo bwo kugabanya ibihembo mu gikombe cy’Isi cy’amakipe bigaragaza ko ari ibidasanzwe, nibyo bihembo byinshi bizaba bitanzwe mu irushanwa iryo ari ryo ryose mu mupira w’amaguru. Bizatangwa kuva mu matsinda aho hazakinwa imikino 7, mu gukuranamo nabwo amakipe azahembwa. Uzegukana igikombe azahabwa Miliyoni 125 z’amadorari.’’
 

Inkuru Bijyanye
Izindi