Willy Uwizeye akomeje kwagura urugendo rw’ivugabutumwa ryifashishije indirimbo

Mar 22nd, 2025 11:22 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Willy Uwizeye akomeje kwagura urugendo rw’ivugabutumwa ryifashishije  indirimbo

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Willy Uwizeye, akomeje kwagura Urugendo rwe rw’ivugabutumwa ryifashishije indirimbo, ubu yamaze kumurikira abakunzi b’umuziki wa gospel amashusho yindirimbo ye ya ya kane.

Iyi ndirimbo ye nshya yise "Nifinyange" yakoranye na na korali Bcc vessels of Praise asanzwe aririmbamo, ikaba indirimbo ishimangira ubudahangarwa bw’Imana, ndetse bagaragaza ko abantu bakwiye kuyiringira.  

 

Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cy'u Burundi kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,avuga ko iyi ndirimbo mu rwego rwo bwibutsa abantu ko mu bibaho byose Imana ari iyo kwiringirwa kuko itagira inenge mu byo ikora.

 

Willy Uwizeye yabwiye ISIBOTV/RADIO ko gukorana indirimbo na Bcc Vessels of Praise, bisobanuye ‘ubufatanye bw’abana b’Imana ndetse akaba ari nimwe muri korali bakorana umuriro w'Imana.’

 

 

Nyuma y’iyi ndirimbo, uyu muramyi yatangaje ko ateganya indi mishinga myinshi yo gushyira hanze indirimbo nshya afitiye abakunzi be, irimo n’igitaramo Imana ni mushoboza

 

 

Iyi ni ndirimbo ya gatatu ya Willy Uwizeye ashyize hanze mu myaka itatu amaze atangiye urugendo rwo gusakaza ubutumwa bwiza bwa kristo yifashishije indirimbo.

 

Uyu muhanzi yatangiye uyu murimo wo kuririmba kuva akiri muto gusa yatangiye gushyira hanze indirimbo zihimbaza Imana mu 2022.

 

Iyi ndirimbo nshya ije ikurikira iyitwa “Dufise Imana” imaze ukwezi na “Ubukwe”, “Iwabo W'abera” zimaze imyaka ibiri zigiye hanze.

 

Nifinyange (Medley) - Willy Uwizeye ft. BCC Vessels of Praise

https://youtu.be/tWWkf2pIKMY

 

Uwizeye (2).jpeg
Willy Uwizeye avuga ko gukorana indirimbo na Bcc Vessels of Praise, bisobanuye ‘ubufatanye bw’abana b’Imana
Inkuru Bijyanye
Izindi