Inkuru itangaje ya Guilherme Peixoto, umupadiri ubifatanya ko kuvanga umuziki (DJ)

Guilherme Peixoto ni umupadiri wo mu gace ka Laundos mu Majyaruguru ya Portugal, umaze kubaka izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gukora ibitamenyerewe, ubupadiri akabufatanya n’umwuga wo kuvanga imiziki (DJ).
Peixoto yatangiye gukunda ibyo kuvanga umuziki ubwo yari mu butumwa bwa gisirikare muri Afghanistan mu 2010. Icyo gihe ni we wateguraga ibirori byahuzaga abasirikare bari bari muri ubwo butumwa, ari nabwo yatangiye gusobanukirwa n’imbaraga z’umuziki mu guhuza abantu.
Ubwo butumwa ntiyabugiyemo nk’umusirikare, ahubwo yari umupadiri afasha abasirikare mu buryo bw’iyobokamana (military chaplain). Asoje ubutumwa, yahise yinjira mu ishuri ryigisha ibyo kuvanga umuziki, ndetse nyuma atangira kubikora adasezeye ku bupadiri.
Kuri ubu, DJ Padiri Peixoto avanga imiziki mu bitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye, ndetse yigeze no kuyivanga mu birori byitabiriwe na Papa Francis (uherutse kwitaba Imana) ubwo yasuraga Portugal.
Iyo ari ku rubyiniro avanga imiziki aba yambaye imyambaro ye yo mu gipadiri, ndetse nta kazi na kamwe yica muri utwo ngo kabe kapfa kubera akandi.
Inkuru ya y’Ibiro Ntaramakuru Reuters yo muri 2024, igaragaza ko Guilherme Peixoto iyo agiye kuvanga umuziki ku rubyiniro adatwara Bibiliya, ariko ntibimubuze kuhava avuze ubutumwa bwiza bubiba kwizera mu bantu.