Richard Nick Ngendahayo agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka 15

Richard Nick Ngendahayo wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka 15 yari amaze atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gitaramo agiye gukora nyuma y’imyaka 15 kiri gutegurwa na sosiyete ya Fill The Gap. Iyi sosiyete mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yatangaje ko iki gitaramo cyiswe ‘Niwe Healing Concert’ kizaba ku wa 23 Kanama 2025 muri BK Arena.
Natacha Haguma wari uhagarariye iyi sosiyete yatumiye uyu muhanzi yavuze ko igihe cyo kuza i Kigali kwa Richard Nick Ngendahayo ari iki ndetse avuga ko ubu biyemeje kuzakora ibyananiye abandi bagerageje kumutumira mbere ntibishoboke.
Ati“Byahuriranye n’igihe cy’Imana! Dusanga Richard ari mu gihe cyo kugaruka mu gihugu. Wenda ibyananije abandi hari aho twahuriye nawe. Igihe nikigera, ibintu byose birikora.”
“Iyo igihe cyageze, ashobora no kuza atanishyuwe. Navuga ko abagerageje mbere baratsinzwe, twebwe tubishobojwe n’uko igihe cyageze.”
Yakomeje avuga ko indirimbo aheruka gushyira hanze yise “Uri Byose Nkeneye” yari integuza y’iki gitaramo cye yitegura gukorera mu Rwanda.
Haguma yavuze ko Richard azagera i Kigali mbere y’igitaramo, agahura n’itangazamakuru ndetse akagira n’igihe cyo kwitegura ndetse bishoboka ko azamurika Album nshya mu gitaramo.
Richard Nick Ngendahayo azwi cyane mu ndirimbo nka “Mbwira ibyo ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”, “Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho”, “Sinzakwitesha” n’izindi.

