Pastor Amani Stephan yamuritse amashusho y’indirimbo yakoze mu myaka 20 ishize

Pastor Amani Stephane ukorera akazi k’ivugabutumwa muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Texas yahuje imbaraga n’Itsinda rya Incense of Praise na Alexis bakorana indiri mbo bise Yesu Ndaguhimbaza yo kuramya Imana
Ni nyuma y'imyaka irenga 20 Pastor Amani Stephane yanditse iyi ndirimbo, ikomeje guhezagira benshi mu murimo w’ivuga butumwa hirya no hino ku Isi.
Pastor Amani Stephane yadutangarije ko asanzwe ari umwanditse w’indirimbo ndetse n’Umuramyi imirimo ahuza akazi ko kukubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo mu bice bitandukanye by’Isi .
Asanzwe akorera umurimo we w’ivugabutumwa muri Mission Of Church mu mujyi wa Dallas aho yimukiye we n’umuryango we bavuye mu Rwanda.
Muri iyi ndirimbo hagaragaramo Itsinda Incense of Praise batozwa Producer Yannick ndetse umucuranzi w’ingoma ni umuhungu wa Pastor Amani Stephane
Ubusanzwe itsinda rya Incense of Praise risanzwe rifite zimwe mu ndirimbo zo kuramya zakunzwe nka “Mutetezi”, “Urakomeye” na “Ndashima”.

