Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Mar 22nd, 2025 12:17 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasoje uruzinduko rw’iminsi itaty yagiriraga mu Rwanda.

Uyu muhungu wa Perezida Museveni yaherekejwe n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga; Umuyobozi w’Umutwe urinda abayobozi bakuru, Gen Maj Willy Rwagasana; Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga.

 

Ku wa 21 Werurwe, Gen Muhoozi yasuye ishuri rikuru rya RDF riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, yigisha abanyeshuri baryo isomo ry’ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika.

 

Gen Muhoozi yageze i Kigali tariki ya 20 Werurwe 2025 ahavuye kuri uyu wa 22 Werurwe 2025.

 

Gen Muhoozi n’abandi bofisiye ba Uganda bari bamuherekej bagiranye ikiganiro n’abofisiye ba RDF cyagarutse ku bufatanye bw’impande zombi mu gukemura ibishobora kubangamira umutekano.

 

Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024. Icyo gihe yari yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.

gen_mubarakh_muganga__gen_muhoozi-0ad9f.jpg
Gen Mubarakh Muganga yasezeye kuri Gen Muhoozi
gen_muhoozi_ku_kibuga_cy_indege_cya_kigali_mbere_yo_kwinjira_mu_ndege-9a125.jpg
Gen Mubarakh Muganga aherekeje mugenzi wa Uganda Gen Muhoozi
gmfd_rjwiaali53-13fce.jpg
gmfd-mixoaefzwn-b2695.jpg
Gen Muhoozi yageze mu Rwanda ari kumwe n’umunyamakuru Andrew Mwenda
gmfd-rzw8aa7kqt-cf46a.jpg
Gen Muhoozi yakiriwe na mugenzi we, Gen Mubarak Muganga
muhoo-803d0.jpg

 

Inkuru Bijyanye
Izindi