Perezida Paul Kagame yabwiye abitwaza ubufatanye bagashaka guha ibihugu bya Afurika amabwiriza n’imirongo ngenderwaho

Perezida Paul Kagame yabwiye abarenza amaso ubufatanye bugamije iterambere, bagashaka guha ibihugu bya Afurika amabwiriza n’imirongo ngenderwaho, ko ibyo nta musaruro bishobora gutanga ahubwo ko igikwiye ari ugukorana mu buryo bunoze.
Ubu butumwa yabutangiye mu nama mpuzamahanga y’ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum, iri kubera i Bruxelles mu Bubiligi kuva kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyi nama ari ingenzi cyane muri iki gihe, kuko hakomeje kugaragara ubusumbane bw’amahirwe mu iterambere, asobanura ko ubufatanye bukwiye kubakira ku musingi wa nyawo kugira ngo butange umusaruro bwifuzwagaho.
Ati “Turi hano tuganira ku bufatanye. Ariko bisa n’aho ari ibintu bitandukanye ku bantu. Kuri bamwe, ni ugutanga amabwiriza no gushyiraho imirongo ngenderwaho. Ku bandi, bisobanuye kubahiriza. Ibyo Afurika yanyuzemo bigaragaza ko ibyo bitazana iterambere dushaka.”
Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye bwiza butambura abandi ubwigenge, ahubwo ko burema indangagaciro. Ati “Niba mushaka gukorana na Afurika, ubufatanye nyabwo kandi buramba bugomba kungana, bikajyana n’ibyago n’inyungu zihuriweho.”
Umukuru w’Igihugu yamenyesheje abitabiriye iyi nama ko mu byihutirwa Afurika ikeneye harimo ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’inganda kugira ngo ikore ubucuruzi bushobora guhatana ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Afurika ifite isoko riri gukura, impano, umutungo kamere w’ingenzi ku iterambere ritangiza ibidukikije kandi rishingiye ku ikoranabuhanga. Twese turabikeneye kandi iki ni cyo gihe ngo tubibyazemo iterambere rirambye rya twese.”
Perezida Kagame uri mu Bubiligi kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025 yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula Von der Leyen.
Aba bombi Baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda n'uyu Muryango, harimo inkunga yawo mu iyubakwa ry'uruganda rukora inkingo rwa BioNTech mRNA ruri i Kigali.
Perezida Kagame na Ursula Von der Leyen kandi banifatanyije na Perezida wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi, Nadia Calviño n'Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, Uğur Şahin, mu gutangaza inkunga nshya ya miliyoni 95 z'Amayero, azafasha mu bijyanye no gukora inkingo.
Perezida Kagame ari i Brussels aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Afurika, Global Gateway Forum.
