Madamu Jeannette Kagame yakebuye abashyira imbaraga mu gutegura ubukwe kurusha gutegura urugo

Madamu Jeannette Kagame yakebuye abajya gushinga urugo bagashyira imbaraga mu gutegura ubukwe birengagije gutegura urugo nyirizina, asaba ko gahunda yo gutegura abagiye kurushinga yarushaho gushyirwamo imbaraga mu kubaka umuryango utekanye.
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho yagenewe abayobozi bakiri bato azwi nka ‘Young Leaders Prayer Breakfast’, yateguwe n’umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship.
Madamu Jeannette Kagame yashimye uwo muryango wa Rwanda Leaders Fellowship wayateguye n’uburyo wahisemo ko ibiganiro bitangwa byibanda ku murage wo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Madamu Jeannette Kagame yasengeye imiryango y’abashakanye, asaba Imana guha umugisha imiryango no kuyishoboza.
Yagaragaje ko urugo ari u Rwanda ruto, rukaba n’ijuru rito bityo ko abakiri bato bafite umukoro ukomeye wo kubaka umurage mwiza uzasigirwa abazabakomokaho.
Yerekanye ko zimwe mu mpamvu zituma urugo rusenyuka vuba hari ubwo usanga bamwe bashyira imbaraga mu gutegura ubukwe kurusha gutegura urugo.
Ati “Mukwiye kumenya ko kubaka urugo ari ingenzi aho gushyira ubushobozi bwose mu gutegura ubukwe. Abarushinga bakwiye kwibaza bimwe muri ibi bibazo. Ese tugiye kubana kubera urukundo cyangwa ni igitutu cy’urungano n’imiryango? Ese ni ukubera ko mugenzi wanjye atwite? Ni impamvu y’ubushobozi mutezeho? Dukwiye gushishoza ku mpamvu nyakuri zo kubaka urugo.”
Yasabye abakiri bato guhindura imitekerereze nk’abantu basobanutse kandi biyemeje guhindura u Rwanda, abibutsa ko rwanyuze mu mateka mabi ariko ko bafite inshingano zo gusigasira ibyo rumaze kugeraho.
Ati “Muragijwe inshingano zo gusigasira ibyo bakuru banyu badutabaye barwaniye. Mukomeze imihigo yo kuba intangarugero mu ngo zanyu mutibagiwe n’inshingano zanyu z’akazi kugira ngo mukabye inzozi z’abatubanjirije.”
Yagaragaje ko ijuru riharanirwa rikwiye gutangira gutegurirwa mu miryango, binyuze mu gusesengura neza impinduka z’ibihe, imigenzo n’imico kuko uko ibihe bigenda bihinduka ari ko n’inshingano z’abashakanye zigenda zihinduka.
Madamu Jeannette Kagame yibukije ko abashakanye bakwiye kuzirikana ko ibishashagirana byose bidakwiye gusimbura ibihari by’indangagaciro nyarwanda, yemeza ko isezerano ryo kubana risaba kwigomwa no kwirenga kugira ngo abashakanye bunge ubumwe.
Yasabye ababyeyi n’imiryango gushyira imbaraga mu gutegura abifuza gushinga urugo.
Ati “Birakwiye gushyira imbaraga muri gahunda yo gutegura abifuza gushinga urugo. Ababyeyi n’imiryango bagomba kuba hafi abana babo hato tutazasanga twaratezutse ku nshingano zacu zo kurerera igihugu no kwita ku nshingano z’umuryango.”
Yakomeje agira ati “Burya ubusitani butoshye tubona buturuka ku isoko y’amazi ibwuhira, ababona u Rwanda rwacu rutoshye, rutekanye kandi ruteye imbere, ukabona n’Abanyarwanda basobanutse ni ukubera ko umuryango ubabyara, ukabarera bunze ubumwe kandi ukonsa u Rwanda n’indangagaciro zituranga.”
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship utegura aya masengesho, Moses Ndahiro, yavuze ko amasengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast amaze imyaka 30 akorwa kuko aya mbere yabaye mu 1995.
Yagaragaje ko urugendo rw’imyaka 30 rwaranzwe n’ibikorwa byiza byo gusengera igihugu no kungurana ubumenyi mu ngeri zitandukanye.

