Ibitenge 1200 bifite agaciro ka miliyoni 18 Frw byinjijwe mu gihugu kuri forode

Ikigo cy’Imisoro n'Amahoro (RRA) ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage, bikomeje guhuza imbaraga mu kurwanya magendu Ku wa 30 Nzeri 2025, cyatangaje ko cyafashe ibitenge 1200 bifite agaciro ka miliyoni 18 Frw, byinjijwe mu gihugu binyuze mu nzira zitemewe.
Ibi bitenge byari bihishe mu ikamyo ipakiye isima, iturutse mu Karere ka Rusizi yerekeza mu Mujyi wa Kigali.
RRA yaboneyeho kwihanangiriza abishora mu bikorwa bya magendu kuko bituma habaho kunyereza imisoro, bikabangamira ihatana risesuye mu bucuruzi, bikinjiza mu gihugu ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha, ndetse bigateza ibihombo ababifatiwemo.