Uganda: Okello wishe abana bane abateye ibyuma yahawe igihano cy’urupfu

Apr 30th, 2026 15:51 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Uganda: Okello wishe abana bane abateye ibyuma yahawe igihano cy’urupfu

Urukiko rukuru muri Uganda rwakatiye igihano cy’urupfu Christopher Okello Onyum, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica abana bane b’incuke abateye ibyuma.

Ni icyaha yakoze ku wa 2 Mata 2026, ubwo yasangaga aba bana mu ishuri ry’incuke rya Ggaba Early Childhood Development Centre riherereye i Kampala.

 

Umwanzuro w’Urukiko Rukuru muri Uganda ruherereye i Kampala watangajwe kuri uyu wa 30 Mata 2026, nyuma y’iminsi rwari rumaze ruburanisha uyu mugabo.

 

Mu rukiko, Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo ufite n’ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishe aba bana mu rwego rwo kubatangaho igitambo kugira ngo abone ubutunzi, ibintu Okello Onyum yaburanye ahakana ibyo aregwa.

 

Urukiko rwateye utwatsi kwiregura kwa Okello wavugaga ko afite uburwayi bwo mu mutwe, rugaragaza ko nta bimenyetso byabyo bihari kandi ko igihe yakoraga icyaha yari muzima.

 

ku wa 2 Mata 2026 nibwo Okello Onyum yinjiye muri iri shuri ry’incuke yigize umubyeyi ufite umwana ashaka gutangiza muri iri shuri.

 

Yahise yica abana bane bari gukina, ibintu byababaje abaturage bashaka kwihorera ariko uyu mugabo atabarwa n’abapolisi n’abasirikare.

 

53a1f200-44a9-11f1-9b4f-919a6264e39f.jpg.webp
Inkuru Bijyanye
Izindi