U Rwanda na Cambodge byasinye amasezerano y’imikoranire arimo ay'ishoramari

Nov 13th, 2026 13:57 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
U Rwanda na Cambodge byasinye amasezerano y’imikoranire arimo ay'ishoramari

Perezida Paul Kagame yatangaje ko uruzinduko rwe muri Cambodge ari intangiriro mu rugendo rugamije gushimangira ubufatanye n’ubucuti hagati y’ibihugu byombi, bihuriye ku bushake bwo kwagura ubukungu no kwihutisha iterambere binyuze mu ishoramari.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bayobozi ba Cambodge, barimo Umwami Norodom Sihamoni, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe, mu ruzinduko rwakazi yagiriye muri iki gihugu.

 

Perezida Kagame yashimiye Umwami wa Cambodge ku butumire yamuhaye n’uburyo abaturage b’iki gihugu bakiriye neza abayobozi b’u Rwanda.

 

Yashimangiye ko u Rwanda rwishimiye gukorana na Cambodge, agaragaza ko ibiganiro byabaye muri uru ruzinduko byerekanye ko ibihugu byombi bifite intego zegeranye.

 

Ati “U Rwanda rwishimiye cyane gukorana na Cambodge. Dushingiye ku biganiro byatanze umusaruro twagiranye uyu munsi, biragaragara ko ibyo twifuza kugeraho bihura cyane.”

 

Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu byo ibihugu byombi bishyize imbere ari ukwagura inzego z’ingenzi mu ubukungu bwabyo no gukurura ishoramari rifasha kwihutisha iterambere.

 

Ati “Twembi dushishikajwe no gutuma ubukungu bwacu bushingira ku nzego zitandukanye no kwihutisha iterambere binyuze mu ishoramari.”

 

Yanashimye urugendo rwa Cambodge mu kwiyubaka n’iterambere, avuga ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kwigira ku bunararibonye bwayo.

 

Ati “Nongeye kuboneraho kubashimira urugendo rw’impinduka zitangaje igihugu cyanyu cyanyuzemo. Cambodge yahindutse rimwe mu masoko yaguka ku muvuduko munini muri aka karere, kandi twiteguye gukomeza kwigira ku bunararibonye bwanyu.”

 

Perezida Kagame yagaragaje ko uru ruzinduko ruzagira uruhare mu kurushaho gutuma ibihugu byombi birushaho gufatanya.

 

Ati “Uru ruzinduko ni intangiriro y’intambwe nshya izashimangira ubufatanye bwacu n’ubucuti.”

 

Mu bikorwa byaranze uru ruzinduko, ku wa 13 Ugushyingo 2026, Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Hun Manet, bakurikiranye isinywa ry’amasezerano atatu y’ubufatanye.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, mu muhango wabereye i Phnom Penh, umurwa mukuru wa Cambodge, witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Hun Manet.

 

Ni umuhango wabaye mu ruzinduko Perezida Kagame arimo kugirira muri Cambodge, aho yitabiriye kandi Inama ya 20 y’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), iteganyijwe kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.

 

Amasezerano yashyizweho umukono arimo ay’ubufatanye hagati y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) n’Urwego rushinzwe Iterambere muri Cambodge, Council for the Development of Cambodia (CDC).

 

Andi masezerano yerekeye ubufatanye mu rwego rw’ubukerarugendo, aho ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gukorana muri uru rwego rufite uruhare mu iterambere ry’ubukungu.

 

Amasezerano ya gatatu yerekeye serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, akaba agamije gushyiraho urwego rw’imikoranire mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi.

 

Aya masezerano yose agamije kwagura no gushimangira umubano w’u Rwanda na Cambodge, by’umwihariko mu nzego z’ubukungu, ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi.

 

Mu bikorwa byaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Cambodge, yanagiranye ibiganiro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Samdech Maha Rathsapheathika Thipadei Khuon Sudary.

 

Ibyo biganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye bw’inteko zishinga amategeko, kwagura imikoranire no gusangizanya ubunararibonye mu nzego zitandukanye.

 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Cambodge ku wa 12 Ugushyingo 2026. Uretse uruzinduko rwa Leta, Perezida Kagame azanitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, izabera i Phnom Penh.

HXA6yRpboAA2ljX-768x1164-1.jpeg
u bikorwa byaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Cambodge, yanagiranye ibiganiro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Samdech Maha Rathsapheathika Thipadei Khuon Sudary
HXA6yRhacAAPiVa-768x488-1.jpeg
HE-AMASEZERANO-1-768x491.jpg
U Rwanda na Cambodge byasinye amasezerano arimo ay'ubucuruzi n'ubukerarugendo
Paul-KAGAME33-768x990.jpg
Paul-Kagame222-768x470.jpg
Paul-Kagame-1-768x561.jpg
Perezida Kagame yashimangiye ko ibiganiro byaranze uruzinduko yagiriye muri Cambodge bitanga icyizere cy'imikoranire igamije iterambere hagati y'impande zombi
Paul-KAGAME.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi