Ubwiza bw’Umudugudu ugiye kubakwa Kagugu ukazatuzwamo abarenga 700

Umujyi wa Kigali watangaje ko mu ntangiriro za 2027 hazatangira umushinga munini wo gutuza abaturage no guteza imbere imiturire mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, aho imiryango 716 izubakirwa amazu agezweho n’ibikorwaremezo byunganira imibereho yabo.
Uyu mushinga witwa Kabuhunde Rehousing Project, uzubakwa ku buso bwa hegitari 33.699, ukaba ugamije guhindura imiturire y’aka gace no guha abaturage amazu yujuje ibisabwa mu bijyanye n’umutekano, isuku n’imibereho myiza.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya, yavuze ko imirimo yo kubaka uyu mushinga iteganyijwe gutangira muri Mutarama 2027.
Yasobanuye ko hazubakwa inyubako z’amacumbi z’amagorofa atandatu, zizaba zifite aho guparika imodoka ndetse n’ibindi bikorwaremezo byunganira amazu yo guturamo.
Hazubakwamo imihanda y’imbere izaba ishashwe kaburimbo, uruganda rutunganya amazi yanduye, ahagenewe ibikorwa rusange ndetse n’ubusitani buzafasha mu gutuma aka gace kagira ahantu ho kuruhukira no kwidagadurira.
Hazubakwa kandi isoko ndetse n’ahantu hatangirwa serivisi z’ubuzima, harimo farumasi cyangwa ivuriro.
Umujyi wa Kigali uvuga ko ibi bizagabanya ingendo abaturage bakora bajya gushaka serivisi z’ibanze kure y’aho batuye, bityo imiturire ikaba ijyana no kunoza imibereho ya buri munsi.
Kimwe mu bintu by’ingenzi biranga uyu mushinga ni uburyo hateganyijwe gukemurwa ikibazo cy’abaturage basanzwe bafite ubutaka cyangwa amazu muri aka gace.
Umushinga wa Kabuhunde uje mu gihe Umujyi wa Kigali uri gushyira imbaraga mu mishinga yo gutuza abaturage mu buryo bugezweho, aho imiturire ihuzwa n’ibikorwaremezo n’imitangire ya serivisi.
Kigali ivuga ko Kabuhunde yubakiye ku bunararibonye bwabonetse mu mishinga irimo Mpazi mu Karere ka Nyarugenge na Nyabisindu mu Karere ka Gasabo.
Mu cyiciro cya mbere cya Mpazi hubatswe hafi y’amazu 800, ubu akaba atuwemo. Hari kandi gahunda yo kwagura uyu mushinga, hakubakwa andi macumbi arenga 4,100.
Ku ruhande rwa Nyabisindu, imirimo yo kubaka irakomeje, aho uyu mushinga uteganyijwe gutanga amazu arenga 2,000 bitarenze muri Kamena 2027.
Umujyi wa Kigali usobanura ko iyi mishinga itagamije gusa kongera umubare w’amazu ari mu mujyi, ahubwo ko ari gahunda yo guhindura imibereho y’abaturage bafite amikoro make n’aringaniye.
Abaturage bazava mu mazu ashobora kuba atujuje ibisabwa cyangwa abateza umutekano muke, bakajya mu macumbi agezweho yubatswe hubahirijwe ibisabwa kandi afite ibikorwaremezo by’ibanze.
Uretse kunoza imiturire, uyu mushinga uzafasha abaturage gukomeza kwegerana n’abaturanyi, abakiriya ndetse n’abandi basanzwe bakorana ibikorwa by’ubucuruzi, bityo kwimuka ntibibe intandaro yo gutandukana n’imibereho bari basanzwe bamenyereye.






