Perezida Kagame yasubije abumva ko F1 irenze ubushobozi bw’u Rwanda

Oct 14th, 2026 10:57 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Perezida Kagame yasubije abumva ko F1 irenze ubushobozi bw’u Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko gahunda y’u Rwanda yo kwakira Formula One ikwiye kureberwa mu cyerekezo kigari cy’iterambere ry’igihugu n’Umugabane wa Afurika, aho gufatwa nk’igikorwa kinini kurusha ubushobozi bw’u Rwanda.

 

African Grand Prix igiye kuba isiganwa rya 24 ku ngengabihe ya Formula One yari isanzweho Grand Prix 23 zibera ku migabane itandukanye y’Isi. Iyo mu Rwanda ni yo yonyine izajya ibera muri Afurika.

 

Ikibuga kizakinirwaho iyi mikino, kigiye gutangira kubakwa mu Bugesera hafi y’Ikibuga cy’Indege.

 

Kwemeza u Rwanda nk’igihugu kigiye kwakira African Grand Prix, byabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri, tariki 12 Ukwakira. Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakuru bari bitabiriye iki gikorwa.

 

Ni mu muhango wasinyiwemo amasezerano y’imyaka 10 yo kugarura ku Mugabane wa Afurika Shampiyona y’Isi y’amasiganwa y’imodoka ya Formula 1, ategurwa ku bufatanye n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA).

 

Ni intambwe ikomeye mu mateka ya Formula 1, kuko aya marushanwa agiye kongera kubera ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere kuva mu 1993.

 

Kugarura amasiganwa ya Formula 1 muri Afurika ni icyifuzo cyari kimaze igihe kirekire. Mu mpera za 2024, ni bwo Perezida Kagame yatanze kandidatire y’u Rwanda yo kwakira, Formula One.

 

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuba umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere isiganwa ry’imodoka ku mugabane wa Afurika.

 

Ati “Uyu munsi, nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga nyinshi mu myiteguro yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.”

 

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwishimiye kandi rufite amatsiko yo kugira uruhare muri uru rugendo ruzahindura uburyo Afurika ibonwa mu ruhando rwa siporo ku Isi.”

 

Stefano Domenicali, Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, yavuze ko umunsi utari uwo gutangaza gusa ko hagiye kuba Grand Prix muri Afurika, “ahubwo uyu munsi ni intangiriro y’igice gishya mu mateka ya Formula 1."

 

Yavuze ko amarushanwa ya Formula 1 asanzwe abera mu bice bitandukanye cyane kandi hafite amateka akomeye ku Isi gusa mu gihe kirekire, “hari umugabane umwe wari utarabona umwanya ukwiriye muri uru rugendo rwacu, uwo ni Afurika”.

 

Yavuze ko Afurika ari “umugabane ukungahaye ku mateka, umuco, udushya, impano n’amahirwe menshi. Ni umugabane urangwa n’imbaraga, ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo ndetse n’ubushobozi butagira imipaka bwo gukomeza gutera imbere.”

 

“Tumaze imyaka myinshi tuvuga ko twifuza kugaruka muri Afurika, ariko buri gihe twashimangiraga ko tugomba kubikora mu buryo bukwiye, dufite icyerekezo gikwiye kandi dufatanyije n’umufatanyabikorwa ukwiriye. Uwo mufatanyabikorwa ni u Rwanda.”

 

Aya masezerano y’igihe kirekire ateganya ko isiganwa rya mbere rya Formula 1 mu Rwanda rizaba nyuma yo kurangiza kubaka ikibuga cyihariye cy’amasiganwa y’imodoka mu Karere ka Bugesera. Biteganyijwe ko iki kibuga kizaba cyuzuye mu ntangiriro za 2030.

 

Ni ikibuga kizubakwa hubahirijwe ibisabwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA) ku bibuga byo ku rwego rwa mbere, bizwi nka FIA Grade 1, ari na rwo rwego rukenewe kugira ngo ikibuga cyemererwe kwakira amasiganwa ya Formula 1.

 

Uyu mushinga uri muri gahunda ngari iyobowe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), igamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo, ibikorwaremezo n’ubucuruzi.

 

Ikibuga kizubakwa mu bilometero bigera kuri 40 mu majyepfo y’Umujyi wa Kigali, hafi y’ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya mu Bugesera.

 

Perezida Paul Kagame yavuze ko gahunda y’u Rwanda yo kwakira Formula One ikwiye kureberwa mu cyerekezo kigari cy’iterambere ry’igihugu n’Umugabane wa Afurika, aho gufatwa nk’igikorwa kinini kurusha ubushobozi bw’u Rwanda. 

 

Yabivuze agaruka ku nyungu u Rwanda n’urubyiruko rwa Afurika bashobora gukura mu kwakira Formula One kuri uyu mugabane.

 

Abajijwe ku batekereza ko ari igikorwa kinini kirenze urwego n’ubushobozi bw’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko kiri mu ishusho y’ibyo igihugu kigomba gukora.

 

Ati “Ndabwira abo bantu guhumeka cyane, bagatuza noneho bagategereza kureba ikigiye kuza. Mbere na mbere turi abantu nk’abandi bo mu bice bisigaye by’Isi, nta kintu cyangwa igikorwa kiruta abantu. Turi igihugu gito ariko turi abantu. Ni byo rwose Formula One ni ikintu kinini, ariko ni ishusho nini y’ibyo u Rwanda rugomba gukora.”

 

Yavuze ko nubwo iri rushanwa rizajya ribera mu Rwanda, ariko zizafungurira amahirwe Afurika muri rusange.

 

Ati “Hari ibintu byinshi u Rwanda rwiyemeje gukora, twateye imbere nk’igihugu, nk’abantu, ariko by’umwihariko nko kuri iyi Formula One nka siporo ifite aho ihuriye na Afurika, ntituri kureba ku Rwanda gusa, turi kureba ku Rwanda mu ishusho y’umugabane kandi dufite intego zo kwinjizamo abandi bavandimwe b’Abanyafurika ngo bitabire.”

 

Perezida Kagame yatanze ingero z’ibindi bikorwa bikomeye u Rwanda rumaze kwakira, birimo Basketball  Africa League, Inteko Rusange ya FIFA na Shampiyona y’Isi y’Amagare.

 

Yongeyeho ati “Hari n’ibindi bizaza. Twishimiye kwakira Formula One kandi tuzagerageza kumvisha abo batabyumva ko bashobora kubigiramo uruhare bakabibonamo inyungu.”

 

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Rwanda ruzafatanya n’abikorera n’abashoramari bo mu bihugu binyuranye.

 

kasi5978.jpg-473d5.jpg
kasi5641-7a96e.jpg
kasi5690-637b9.jpg
kasi5677-6832f.jpg
kasi5675-39c29.jpg
kasi5976.jpg-f5307.jpg
kasi5964.jpg-c7fc0.jpg
kasi5936.jpg-e163a.jpg
kasi5812-66df1.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi