Mu Rwanda hagiye gutangwa umuti urinda kwandura SIDA mu mezi atandatu

U Rwanda rugiye gutangira gutanga umuti wa Lenacapavir, uterwa binyuze mu rushinge ukamara amezi 6, urinda umuntu utaranduye virusi itera SIDA (VIH) kuyandura.
Ibikorwa byo gutanga uyu muti uzwi nka Lenacapavir Yeztugo biteganyijwe gutangira ku wa 1 Ukuboza 2026, ku munsi u Rwanda n’ibindi bihugu by’Isi bizaba byizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko uyu muti uzatangirwa ku bigo nderabuzima 12 byatoranyijwe mu Ntara zose uko ari enye n’Umujyi wa Kigali.
Umukozi wa RBC ushinzwe gahunda zo gukumira ubwandu bwa VIH mu bantu bafite ibyago byinshi byo kuyandura, Dr. Zephanie Nzeyimana, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko Lenacapavir yageze mu Rwanda ku wa 3 Ugushyingo 2026.
Yasobanuye ko uyu muti uzatangwa ku buntu, ukunganira ubundi buryo busanzwe bukoreshwa mu gukumira ubwandu bwa VIH, burimo ibinini bya PrEP bifatwa buri munsi n’urushinge rwa Cabotegravir.
Ku ikubitiro, Lenacapavir izahabwa abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura VIH, barimo abakora uburaya, abagabo baryamana n’abandi bagabo ndetse n’abantu bashakanye cyangwa bakundana n’abafite virusi itera SIDA bo batarayandura.
Dr. Nzeyimana yavuze ko kuba uyu muti uzatangwa ku buntu bizatuma n’abadafite ubushobozi bwo kuwishyurira babasha kuwugeraho.
Icyakora, hari izindi serivisi z’ubuvuzi zijyana no kuwuhabwa zishobora kwishyurwa hakurikijwe ubwishingizi bw’ubuvuzi umuntu afite, burimo Mituweli n’ubundi bwishingizi.
Yagize ati: “Lenacapavir izatangwa n’ibinini bya PrEP bifatwa buri munsi bizakomeza gutangwa ndetse n’urundi rushinge rwitwa Cabotegravir. Ariko abazahabwa Lenacapavir bazatoranywa hashingiwe ku byago bafite byo kwandura; nk’abakora uburaya, abaryamana n’abo bahuje ibitsina n’abashakanye n’abanduye virusi itera SIDA.”
Ibigo nderabuzima 12 bizatangirwaho Lenacapavir
Mu cyiciro cya mbere, uyu muti uzatangirwa ku bigo nderabuzima 12 biri mu turere dutandukanye tw’Igihugu.
Mu Mujyi wa Kigali, ibigo byatoranyijwe ni Remera na Kacyiru mu Karere ka Gasabo, Kabusunzu mu Karere ka Nyarugenge na Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, uzatangirwa ku bigo nderabuzima bya Mukarange na Nyamata.
Mu Ntara y’Iburengerazuba, ibigo byatoranyijwe ni Rubengera na Gisenyi.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, ni Muhoza na Kinigi, mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo ari Gitarama na Rango.
Abantu barenga ibihumbi 234 bafite virusi itera SIDA mu Rwanda
Gutangira gutanga Lenacapavir bije mu gihe u Rwanda rukomeje kongera imbaraga mu bikorwa byo gukumira ubwandu bushya bwa VIH, kuvura abayanduye no kubafasha kugira ubuzima bwiza.
Imibare ya RBC yo mu 2025 igaragaza ko abantu bagera ku 234.000 mu Rwanda babana na virusi itera SIDA.
Icyakora, igipimo cy’ubwandu mu Banyarwanda bari hagati y’imyaka 15 na 49 cyaragabanutse, kigera kuri 2,2% kivuye kuri 2,7%.
Muri iki kigero cy’imyaka, ubwandu buri kuri 2,8% mu bagore, mu gihe mu bagabo buri kuri 1,5%.
U Rwanda rugiye gutangira gutanga Lenacapavir rukurikira ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Kenya na Uganda, na byo byatangiye gahunda zo gutanga uyu muti mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo gukumira ubwandu bushya bwa VIH.




