Tuzareba niba itegeko ryahinduka-UEFA yavuze kuri penaliti yatewe na Julián Alvarez

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Real Madrid yasezereye Atletico mu mikino ya Uefa Champions League muri 1/8 bisabye ko hiyambazwa za penaliti.
Nyuma yuko umukino ubanza wari wahuje aya makipe yombi y'I Madrid wari warangiye Real Madrid itsinze ibitego 2-1, mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Atletico warangiye Real Madrid itsinzwe igitego kimwe ku busa.
Igiteranyo cy'imikino yombi cyaje kuba ibitego bibiri kuri bibiri biba ngomba ko bajya mu minota 30 y'inyongera (Extra Time) nayo yarangiye bikimeze gutyo. Nkuko amategeko y'umupira w'amaguru abiteganya byabaye ngomba ko biyambaza penaliti kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza muri 1/4.
Mu gutera izo penaliti niho haje impaka ubwo umuny-Arijantine, Julian Alvarez yateraga penaliti maze iza kwangwa nubwo yari yayinjije, ibi byatewe nuko yateye umupira n'akaguru k'i buryo gusa yanawukozeho akoresheje akaguru k'i bumoso nkuko umusifuzi yabyemeje nubwo bamwe bavuga ko ibyo atari ko byagenze.
Icyemezo cyafashwe ko iyo penaliti yangwa, UEFA yagishyigikiye ariko inavuga ko iryo tegeko rishobora kuzahindurwa mu myaka iri imbere.
Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru I Burayi, UEFA yagize iti '' Atletico yabajije UEFA kuri penaliti yayo yanzwe yatewe na Julián Alvarez mu mukino wabaye ejo hashize bahura na Real Madrid muri UEFA Champions League. Nubwo uwo mukinnyi yakoze ku mupira gato akoresheje ikirenge cye, itegeko risanzwe ryemeza ko ibyo bitemewe ari nayo mpamvu iyo penaliti yanzwe.''
Yakomeje igira iti ''UEFA izaganira na FIFA ndetse na IFAB kugira ngo harebwe niba iryo tegeko ryavugururwa mu gihe uwakoze ku mupira atabishakaga.''

Umutoza wa Ateletico Madrid, Diego Simeone nawe nyuma y'umukino yavuze ko yarebye amafoto ndetse ko atigeze akora kuri uwo mupira.
Simeone yagize ati '' Narebeye amafoto, umusifuzi yemeje ko umupira yawukozeho ariko nabyirebeye umupira ntiwavuye aho uri. Ntitwabyumvikanaho niba cyari igitego cyangwa atari cyo, gusa nshimishijwe cyane n'abakinnyi banjye, mu by'ukuri ndishimye kuko twahatanye cyane. ''

Real Madrid yasezereye Atletico Madrid mu mikino ya UEFA Champions League

Mu mikino ya 1/4 izaba mu kwezi gutaha ikipe ya Real Madrid izahura na Arsenal yo mu Bwongereza yo yasezereye PSV yo mu Buholandi mu mikino ya 1/8.