“Turaza guhangana na bo”:- Perezida Kagame ku kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge

Aug 24th, 2026 11:51 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
“Turaza guhangana na bo”:- Perezida Kagame ku kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame,avuga ko gushyira imbere inyungu z’inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge bidakwiye kuza imbere y’ ubuzima bw’abanyarwanda, bityo n’ababigiramo uruhare bagomba kubibazwa.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yabajijwe ibijyanye na gahunda imaze iminsi yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge no gufunga inganda zazengaga,maze ashimangira ko bigamije kurengera abaturage.

 

Perezida Kagame yavuze ko adasobanukiwe n’abahangayikishwa n’igihombo cy’inganda cyangwa abakozi bazikoreramo nyuma y’uko ibikorwa byazo bihagaritswe, nyamara ntibite ku buzima bw’abaturage bashobora guhitanwa n’ibyo bicuruzwa.

 

Ati: “Ese turashaka inganda n’abakozi bazikoramo bari buhitanwe n’ibikorerwa muri izo nganda?”

 

Yavuze ko ikibazo gikwiye kureberwa ku ngaruka inzoga zitujuje ubuziranenge zigira ku buzima bw’abaturage, aho kwibanda gusa ku gihombo gishobora guterwa no gufunga inganda zizikora.

 

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko abantu bakomeza gushyigikira izo nganda bakwiye kubanza gutekereza ku baturage izi nzoga zishobora kwica.

 

Ati: “Ntabwo ndumva neza umuntu waba abishyigikiye ngo atekereze inganda, atekereze abantu bakora muri izo nganda, akuyemo abo byica umunsi ku wundi.”

 

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari urugamba Leta yiyemeje gukomeza, cyane cyane mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.

 

Ati: “Muri iyo ntambara rero, abanyumva cyangwa ababirimo babyitege, turaza guhangana na bo.”

 

Ibi Perezida Kagame yabivuze mu gihe u Rwanda rukomeje gufata ingamba zo gukumira no kurwanya ibinyobwa bitemewe cyangwa bitujuje ubuziranenge, byagiye bihuzwa n’ibibazo by’ubuzima ndetse n’impfu za bamwe mu babinywa.

 

Paul Kagame asanga kurengera ubuzima bw’abaturage ari byo bigomba kuza ku isonga, nubwo ingamba zo guhagarika umusaruro w’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge zishobora kugira ingaruka ku nganda n’abakozi bazikoramo.

 

IMG-20260824-WA0001-1024x768.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi