Perezida Kagame yashyize akadomo ku kibazo cya Nduhungirehe na Scovia Mutesi

Perezida Paul Kagame yinjiye mu kibazo cya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, n’umunyamakuru akaba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Scovia Mutesi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 24 Kanama, ubwo Mutesi yari agezweho ngo abaze ibibazo, Perezida Kagame yamusabye gusobanura impaka yagiranye na Minisitiri Nduhungirehe mu mezi ashize.
Perezida Kagame ati "Narabikurikiranye, nkagerageza kureba ikibazo kirimo, nkakibura. Mbere yo kumbaza, banza unsobanurire menye ibyabaye ni iki."
Mutesi yagaragaje ko ikibazo cyabaye ari uko atazi Igifaransa ku rwego Minisitiri Nduhungirehe yifuza, asobanurira n’ibindi byakurikiyeho muri izi mpaka, ariko ko n’ubu ataramenya ikosa we n’abanyamakuru be bakoze.
Minisitiri Nduhungirehe yahawe umwanya, abazwa uko byagenze, asobanura ko Mutesi n’abanyamakuru bahuriye mu kiganiro batasobanuye ubutumwa bwe nk’uko yari yabutanze asubiza Muamba.
Ati "Bashidikanyije ku byo navuze, bavuga ko bitari byo, ko bitumvikana, ko ahubwo baza kubaza uwo muhanzi."
Abandi banyamakuru bakurikiye iki kibazo basobanuye uko bakibonye mu busesenguzi bwabo, ariko na bwo ntibagisobanura mu buryo buhagije, Perezida Kagame yongera guha umwanya Minisitiri Nduhungirehe na Mutesi.
Mu mwanzuro, Perezida Kagame yabwiye Minisitiri Nduhungirehe ko nta muntu agomba ibisobanuro, ndetse ko iyo asubiza atanga amakuru y’inyongera byari gutuma Abanyarwanda babona amakuru, aho kujya impaka n’abanyamakuru nk’uko yabigenje muri Gicurasi 2026.
Mutesi yahawe umwanya wo kubaza ibibazo yateganyije, agaragaza ko icyo gihe yasabye imbabazi Minisitiri Nduhungirehe kugira ngo atazabura isoko kuko ari umucuruzi.
Uyu munyamakuru yagize ati "Nasabye imbabazi kubera ko ndi umucuruzi, mfite televiziyo. Minisitiri uvuga ko tutize, dufite ibintu bitameze neza, nshobora gutakaza isoko, nagombaga kuguma mu ruhande rumeze rutyo. Ubwo abo nasabye imbabazi na bo bambabarire.”
Ubundi ikibazo giteye gite ?
Tariki ya 17 Gicurasi 2026, ku mbuga nkoranyambaga hatutumbye impaka zikomeye, ubwo Minisitiri Nduhungirehe yasabaga Mutesi uyobora televiziyo Mama Urwagasabo gushaka abanyamakuru bazi neza Igifaransa.
Ubutumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe bwashingiraga ku kiganiro Mutesi n’abanyamakuru b’iyi televiziyo ye bakoze tariki ya 14 Gicurasi kirebana n’inama ‘Africa Forward Summit’ yateguwe n’u Bufaransa na Kenya, yabereye i Nairobi muri uko kwezi.
Tariki ya 14 Gicurasi, Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Farah Muamba Kayowa, yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi yasabye ibihugu byitabiriye iyi nama kudaceceka ku bibi cyakorewemo kubera “ubushotoranyi bw’u Rwanda’.
Minisitiri Nduhungirehe yasubije ko ibyo Muamba yatangaje ari ibinyoma kuko Tshisekedi wabanje kujya muri Uganda kwitabira irahira rya Yoweri Kaguta Museveni, atitabiriye iyi nama y’i Nairobi, ahubwo ko yafashe ifoto n’abakuru b’ibihugu mu rwego rwo kwerekana ko yitabiriye kandi atari byo.
Mu kiganiro mpaka, Mutesi n’abanyamakuru be bagaragaje ko ibyo buri ruhande rwavugaga byari bikeneye ibimenyetso kugira ngo byizerwe, Mutesi yongeraho ko kubera ko umubyinnyi Sherrie Silver yari afite ikiraka muri iyi nama, yabazwa ukuri.
Mutesi ati "Ndaza kwibariza wa mukobwa Sherrie Silver ubyina kuko yari ari yo, ashinzwe ziriya stage, bamuhaye akazi. Ntabwo yagiye mu babyina, yari afite ikiraka mu bakoze ibintu bya protocole ya stage. Yari muri iryo tsinda."
Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Mutesi ko iki kiganiro gitera urujijo mu Banyarwanda, agaragaza ko inyandiko yanditse asubiza Muamba iri mu Gifaransa cyumvikana.
Ati "Ubutaha muzashake umunyamakuru uvuga neza Igifaransa, asemure inyandiko nk’iyi uko bikwiye, mbere y’uko muyiganiraho. Nibiba ngombwa muzambaze."
Uyu mudipolomate yasobanuye ko Sherrie Silver yateguye igitaramo cya Africa Forward Summit kitari gifite aho gihuriye n’inama y’abakuru b’ibihugu kuko cyabaye irangiye, bityo ko uyu mubyinnyi atasabwa kwemeza ibyavugiwe muri iyi nama.
Mutesi Scovia yasubije Minisitiri Nduhungirehe ko yabwira abo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kujya bashyira ubutumwa bwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo n’Abanyarwanda bajye babwumva.
Ati "Turagusaba kujya ubwira abo mu biro byawe bakabudushyirira no mu Kinyarwanda kuko abo uba ubibwira si ab’i Paris, Kinshasa cyangwa se i Bruxelles gusa, ahubwo harimo n’Abanyarwanda ba Kiyombe, Mushubati na za Kinigi."
Uyu munyamakuru yabwiye Minisitiri Nduhungirehe ko azakomeza kwihangana kugeza ubwo iyi Minisiteri na we ubwe, bazajya batanga ubutumwa no mu Kinyarwanda.




