Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika gufata iya mbere mu gukemura ibibazo byugarije umugabane

Nov 25th, 2026 13:52 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika gufata iya mbere mu gukemura ibibazo byugarije umugabane

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika gufata iya mbere mu gukemura ibibazo byugarije umugabane, arwibutsa ko nirudakora ibishoboka ngo ruhindure ibintu, ruzahora mu buzima bwo kwitotomba no guhangana n’ibibazo bidashira kandi ari rwo bigiraho ingaruka.

Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2026, ubwo yatangizaga Inama ya YouthConnekt Africa, ihuje urubyiruko, abayobozi, abashoramari n’abafatanyabikorwa mu iterambere baturutse mu bihugu bitandukanye.

 

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigenera inshingano zarwo mu kubaka ahazaza ha Afurika, rushingiye ku gusobanukirwa amateka yayo, ibyagezweho n’ibitaragenze neza bikeneye gukosorwa.

 

Ati “Ntekereza ko badakwiye gutegereza ko hari uza kubabwira inshingano zabo. Inshingano zabo bazazimenya binyuze mu kwiga no gusobanukirwa amateka yatumye bagera aho bari uyu munsi.”

 

 

“Intsinzi nyayo itangira igihe wiyemeje kwiyubakira ubuzima wifuza, utategereje ko hari ugomba kubiha uburenganzira. Ibyo Afurika imaze kugeraho kugeza ubu byashobotse igihe twafashe inshingano zo kwiyubakira ahazaza hacu.”

 

Yashimangiye ko urubyiruko rudakwiye kwiyumvisha ko rudafite ubushobozi bwo guhindura ibintu, ahubwo ko buri wese afite uruhare n’imbaraga agomba gukoresha neza kugira ngo agire icyo ahindura mu muryango mugari.

 

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yanagarutse ku kamaro ko kwishyiriraho intego zisumbye izo umuntu yari asanzwe ageraho, avuga ko iyo abantu bakwitezeho byinshi biba ari ikimenyetso cyiza, kuko bigaragaza icyizere bakugirira.

 

Ati: “Iyo abantu bakwitezeho gukora byinshi, biba ari ikibazo cyiza kugira. Mukore cyane, mukomeze kwicisha bugufi kandi mwibuke aho muvuye, kuko ibihembo bizabategereza.

 

Yongeyeho ko buri gihe umuntu yiyemeje kwishyiriraho urwego rwo hejuru rw’ibyo agomba kugeraho, aba anazamuye igipimo cy’ibishoboka ku bandi bantu bamukikije. Yabwiye urubyiruko ko izo mbaraga rufite rukwiye kuzikoresha mu buryo bwubaka.Read Local News

 

Yasabye abahanzi ba Afurika kurushaho gukorana

 

Mu bindi byagarutsweho na Perezida Kagame harimo uruhare rw’inganda ndangamuco n’imyidagaduro mu guteza imbere umugabane, by’umwihariko ubufatanye hagati y’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye.

 

Yasabye abahanzi ba Afurika kurushaho gukorana, agaragaza ko kugira ngo bashobore kurenga imipaka y’ibihugu bakomokamo, bakagura ibikorwa byabo no kubona andi mahirwe ku mugabane, hakenewe ubushake bwa politiki bwo gushyigikira iyo mikoranire.

 

Ibi bigaragaza ko iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro ridakwiye kugarukira ku mpano z’abahanzi gusa, ahubwo hakenewe n’imikoranire n’uburyo bworohereza ibihangano byabo kugera ku isoko rinini rya Afurika.

 

Yavuze ko mu Rwanda hari Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ishinzwe ubuhanzi, ndetse no mu bindi bihugu hari inzego zifite mu nshingano ubuhanzi.Buy Maps

 

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko Afurika ikeneye guteza imbere ibikorwa remezo, gukomeza guhugura abaturage no korohereza abantu kubona igishoro cyabafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

 

Yavuze ko ibyo byose bishoboka, ashimangira ko nta mpamvu Afurika yakomeza gusigara inyuma cyangwa ngo ikomeze kuba umugabane utabasha guhuza ubushobozi n’amahirwe ifite.

 

Yagaragaje kandi ko hakiri imbogamizi mu kwagura ubucuruzi, nubwo hafi kimwe cya kane cy’abaturage bari mu kigero cy’imyaka yo gukora muri Afurika bari mu bikorwa by’ubucuruzi no kwihangira imirimo.

 

Yashimangiye ko kugira ngo umugabane utere imbere, hakenewe imikoranire hagati y’abantu, ibigo n’ibihugu, aho buri wese agira uruhare mu gushyiraho ibisubizo by’ibibazo bihari.

 

Yavuze ko ibigo bikomeye byubakwa n’abantu bahuje icyerekezo

 

Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko gukorera hamwe, avuga ko ibigo bikomeye ku Isi bitubakwa n’abantu bikorera ukwabo, ahubwo byubakwa n’abahuye ku cyerekezo kimwe, bagashyira hamwe imbaraga kugira ngo bagere ku ntego.

 

Yagize ati: “Mujye mwibuka ko sosiyete zikomeye ku Isi zitubatswe mu muhezo, ahubwo zubatswe binyuze mu mikoranire. Zubatswe n’abantu bari basangiye icyerekezo. Natwe dukeneye gukora dutyo.”

 

Yakomeje asaba urubyiruko gukora cyane no gushyira imbaraga mu byo rwiyemeje, avuga ko Isi izarutegereza, mu gihe abayobozi na bo bafite inshingano zo kurushyigikira.Read Local News

 

Yanasobanuye ko kugira ngo abantu bagere ku iterambere rirambye, bagomba kureba neza amateka yabagejeje aho bari, gusobanukirwa ibyagize uruhare mu kubaka ubuzima bw’ubu, kumenya ibikeneye gukosorwa no gushaka inzira zo gutera imbere.

 

Yavuze ko ibyo bisaba umuhate, gukorera hamwe haba mu bihugu imbere ndetse no hagati y’ibihugu, no kureka gushaka inzira z’ubusamo zitanga ibisubizo by’akanya gato.

 

Inama ya YouthConnekt Africa Summit 2026 ibaye ku nshuro ya munani, ikaba ihuriza i Kigali urubyiruko n’abafatanyabikorwa batandukanye bagamije kungurana ibitekerezo ku iterambere rya Afurika, kwihangira imirimo, ikoranabuhanga, ubuyobozi n’uruhare rw’urubyiruko mu guhindura umugabane.

 

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bugaragaza ko Afurika ifite ubushobozi n’amahirwe byo kwiyubakira ahazaza heza, ariko ko kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe abantu biyemeza gukora cyane, kwigirira icyizere, gufatanya no gufata inshingano z’ejo hazaza habo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko Inama Mpuzamahanga y’Urubyiruko rwa Af (7).webp
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko Inama Mpuzamahanga y’Urubyiruko rwa Af (6).webp
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko Inama Mpuzamahanga y’Urubyiruko rwa Af (5).webp
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko Inama Mpuzamahanga y’Urubyiruko rwa Af (4).webp

 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko Inama Mpuzamahanga y’Urubyiruko rwa Af.webp
WhatsApp-Image-2026-11-25-at-11.21.28-AM-1024x682-1.jpg
WhatsApp-Image-2026-11-25-at-11.12.01-AM-1024x682-1.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi