Umutekano wa Trump Wongeye Guhungabana: Nyuma yaho umusore Wari Witwaje intwaro Yarashwe agerageza kwinjira murugo rwa trump

Feb 23rd, 2026 05:46 AMBy Edison NIYOMUREMYI
Share
Umutekano wa Trump Wongeye Guhungabana: Nyuma yaho umusore Wari Witwaje intwaro Yarashwe agerageza kwinjira murugo rwa trump

Umusore w’imyaka 21 yarashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo kugerageza kwinjira mu gace karinzwe cyane k’urugo rwa Donald Trump i Florida. Aho Yari afite imbunda yo mu bwoko bwa shotgun n’ijerekani irimo lisansi.

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko yarashwe arapfa nyuma yo kugerageza kwinjira mu gace karinzwe cyane k’urugo rwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. 

 

Ibi byabereye mu rugo rwe ruzwi nka Mar-a-Lago ruherereye muri Leta ya Florida, mu rukerera rwo ku Cyumweru, taliki 22 gashyantare mu gihe Trump yari i Washington DC.

 

Urwego rushinzwe kurinda Perezida wa Amerika, United States Secret Service, rwatangaje ko uwo musore yagaragaye ku irembo ry’amajyaruguru y’iyo nzu afite imbunda yo mu bwoko bwa shotgun n’ijerekani irimo lisansi. 

 

Abashinzwe umutekano bamuhaye amabwiriza yo gushyira hasi ibyo yari afite. Yashyize hasi ijerekani, ariko ahita afata imbunda yiteguye  kurasa, bituma abashinzwe umutekano bamurasa kugira ngo bakumire icyago. Nubwo byagenze bityo Nta mukozi w’umutekano wakomerekeye muri icyo gikorwa.

 

Uyu musore yamenyekanye ku izina rya Austin T. Martin, akomoka muri Leta ya North Carolina. Umuryango we wari wamaze gutanga amakuru ko yaburiwe irengero mbere y’uko ajya muri Florida.

 

Iperereza ririmo gukorwa ku bufatanye n’urwego rw’iperereza rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Federal Bureau of Investigation (FBI), kugira ngo hamenyekane impamvu y’icyo gikorwa n’uko yabonye iyo mbunda.

 

Mar-a-Lago ni rumwe mu ngo zirindwa cyane muri Amerika. Iyinyubako ifite urwego rukomeye rw’umutekano rurimo abapolisi b’aho kubufatanye n’abakozi ba Secret Service.

 

Abinjira bose barasakwa, imodoka zigakorerwa igenzura rikomeye, kandi haba hari umutekano w’amasaha 24 kuri 24. Ibi bituma kugerageza kwinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko bihita bifatwa nk’icyago gikomeye.

 

Iki si cyo gikorwa cya mbere kibaye ku mutekano wa Donald Trump.Muri Nyakanga 2024, Trump yarashwe ku gutwi mu gihe yari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Butler muri Pennsylvania. 

 

Uwarashe yahise araswa n’inzego z’umutekano, mu gihe umwe mu bari aho yahasize ubuzima abandi babiri bagakomereka. Icyo gikorwa cyateje impaka zikomeye ku mutekano w’abanyapolitiki muri Amerika.

 

Nyuma y’amezi make, undi mugabo yafatiwe hafi ya Trump International Golf Club i West Palm Beach afite imbunda. Yaje gufatwa, akatirwa igifungo cya burundu azira kugerageza kugirira nabi Perezida. bi byatumye inzego z’umutekano zikaza ingamba zo kumurinda kurushaho.

 

Nyuma y’iki gikorwa giheruka, ubuyobozi bwa Secret Service bwatangaje ko bugiye gusuzuma no kongera kunoza ingamba z’umutekano, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu n’icyari kigambiriwe n’uwo musore.

 

Ibi byose byongeye gutuma hibazwa ku mutekano w’abayobozi bakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’icyakorwa kugira ngo hakumirwe ibikorwa by’ihohoterwa bifitanye isano na politiki. 

 

Inzego zibishinzwe zatangaje ko zizakomeza gukaza umutekano no gukurikirana amakuru yose ashobora guteza ibyago.

Inkuru Bijyanye
Izindi