Pastor Julienne Kabanda agiye gukorana indirimbo na Richard Nick Ngendahayo

Umuvugabutumwa Pastor Julien Kabanda yahishuye ko mu gitaramo “Niwe Healing Worship Season 2” cya Richard Nick Ngendahayo, kizabera muri BK Arena bazaririmbana indirimbo bakoranye.
Ibi Pastor Julienne Kabanda yabigarutseho ubwo yari mu kuganiro n’itangazamakuru yemeza ko azafatanya na Richard Nick Ngendahayo, avuga ko ari musaza we, bakaririmbana indirimbo bakoranye.
Yavuze ko icya mbere ahishiye abazitabira igitaramo ari ijambo ry’Imana kandi ko abazaza bazakizwa ariko atari cyo giseke ahishiye abazaza ahubwo abafitiye uruseke.
Pastor Julienne Kabanda yagize ati “Agaseke ka mbere ni ijambo ry’Imana. Akandi gaseke kanini, ni indirimbo nakoranye na musaza wanjye Richard Nick Ngendahayo. Ntabwo ari agaseke gusa ahubwo ni uruseke.”
Niwe Healing Worship Season 2 ni igitaramo cyateguwe na Richard Nick Ngendahayo, umwe mu baramyi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, kikaba kigamije guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Uretse ubufatanye bwa Pastor Julienne Kabanda na Richard Nick Ngendahayo, iki gitaramo cyiteguwe n’abantu benshi cyane dore ko amatike yo kukinjiramo amaze kugurwa ku kigero cya 80%, bigaragaza ko imyiteguro iri kugenda neza ndetse ko hari umubare munini w’abamaze kwemeza ko bazacyitabira.
‘NIWE Healing Concert – Edition 2’ izabera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2026, guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00).




