Nyuma yo gutandukana n’umunyarwandakazi, Sarpong wakiniye Rayon Sport yateye ivi

Oct 7th, 2025 15:17 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Nyuma yo gutandukana n’umunyarwandakazi, Sarpong wakiniye Rayon Sport yateye ivi

Rutahizamu w’umunya-Ghana wakiniye Rayon Sports igihe kitari gito, Michael Sarpong yatereye ivi inkumi yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bemeranya kubana.

Sarpong Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yambitse impeta Tierra Wright ndetse akemera kuzamubera umugore. Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe babo.

 

Yagize ati "amasengesho y’ibihe byose, ibyishimo, kudahinduka n’urukundo byangeje kuri ibi bihe na we. Ndashima impano y’urukundo, ubwiza bw’umwunganizi n’urugendo tugiye kugendana. Muri wowe ntabwo nabonye urukundo gusa, ahubwo umwunganizi, inshuti ndetse n’urugo rw’iteka ryose ku mutima wanjye."

 

Tierra na we yashimiyee umukunzi we aho yanditse agira ati "ndacyasakuza kubera umukunzi wanjye, ku bagore beza b’inshuti zanjye niba umugabo atari mwiza kuri wowe, mureke umugabo wa nyawe ntatuma umuhiga."

 

Michael Sarpong yakiniye Rayon Sports hagati ya 2018 na 2020 ateye ivi nyuma y’uko muri 2020 yari yakoreye ibirori by’isabukuru umukobwa w’umunyarwandakazi, Djazilla ariko ntibamaranye kabiri ndore ko nyuma baje gutandukana.

2aa406616d5df20747d1bfd65cba9f.jpg
.

 

847c02467e4b25a971b808096c23c2.jpg
.
fda341e9898f80406254553d41309c.jpg
.
f5b7a1b8e76a038c5687f3633b5ce7.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi