Birangiye Zemke Jermaine Ariwe wegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2026.

Kuri uyu wa Kane Umudage Zemke Jermaine w’myaka 20 y’amavuko ukinira ikipe ya Rembe Rad-Net yegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2026 kangana n’ibilometero 82 kakinwe hazengurukwa Umujyi wa Rubavu abasiganwa bagezemo ku wa 25 Gashyantare 2026 hakina agace ka kane katurutse mu Karere ka Karongi.
Ni igace kakinwe kuva ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi nyuma y’uko mu masaha ya mu gitondo hasiganwe abatarabigize umwuga bishimisha. Aka gace kandi katangiye nyuma y’imvura yaguye mu mu Mujyi wa Rubavu kugeza mu masaha ya saa munani z’igicamunsi aho bwari ubwa kabiri mu mateka ya Tour du Rwanda, isiganwa rigiye gutangirira mu Mujyi umwe utari Kigali akaba ari naho risorezwa, byaherukaga mu 2018 rikinirwa i Rwamagana.
Tour du Rwanda kandi yaherukaga gusorezwa mu Mujyi umwe, ikahaguma, hagakinirwa undi munsi, abakinnyi bakongera kuharara mu 2024 ubwo yari igeze i Musanze hakiniwe gusiganwa n’isaha umuntu ku giti cye.
Ku kilometero cya kabiri Ribeiro wa Soudal Quick-Step na Jurgen Zomermaand wa Picnic, bahise bava mu bandi ndetse bashyiramo amasegonda 15 hagati yabo n’igikundi cyari kiyobowe n’Ikipe ya NSN banasoza inshuro ya mbere mu icyenda zazengurutse Umujyi wa Rubavu aribo bayoboye isiganwa.
Iki kinyuranyo ariko cyageze ku kilometero cya munani ari amasegonda umunani ndetse ku cya 10 abari bayoboye bafatwa n’igiundi ariko ku kilometero cya 11 Umunya-Slovenia Valjavec nawe ukira Soudal agisohokamo ayobora isiganwa wenyine.
Uyu ariko yafashwe n’igikundi abakinnyi bagenderaha hamwe igihe kinini. Umunya-Eritrea Henock Mulbrhan yegukanye amasegonda atatu ahabwa umukinnyi ugeze ahatambika hagenwe ari uwa mbere aho yakurikiwe na Cuylits wahawe amasegonda abiri naho Da Silva wahageze ari uwa gatatu ahabwa isegonda rimwe.
Isiganwa ryageze ku kilometero cya 43 rikigendera mu gikundi cyari kiyobowe imbere n’amakipe ya NSN, Movistar na Soudal Quick Step ariko ubwo bageraga ku kilometero cya 52 kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Byukusenge Patrick agerageza gusohokamo ngo agende wenyine biranamukundira ashyiramo intera y’amasezerano icumi yiyongereye akagera kuri 15 gusa asubira ku icumi ku kilometero cya 55.
Byukusenge Patrick yongeye gushyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 15 bigera ku kilometero cya 60 harimo amasegonda 10 hagati ye n’igikundi cyageragezaga kumufata ndetse kinabigeraho bongera kugendera hamwe ubwo hari hasigaye kuzenguruka kabiri.
Jurgen Zomermaand yasohotse mu gikundi ku kilometero cya 73 ayobora isiganwa ari wenyine. Uyu Muholandi wegukanye agace ka gatatu kasorejwe I Huye, yinjiye mu nshuro ya cyenda yari nayo ya nyuma mu kuzenguruka Umujyi wa Rubavu akiri imbere y’abandi n’ikinyuranyo cy’amasegonda 15 hagati ye n’igikundi.



