Nyiri ’Ingufu Gin’ n’abandi 14 bakoraga inzoga z’ibyuma bagejejwe mu rukiko

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo kwimura iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza ruregwamo abantu 15 barimo umuyobozi akaba na nyiri uruganda rwa Ingufu Gin, Ntihanabayo Samuel.
Urukiko rwasubitse kugeza ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, iburanisha ry’abantu bakekwaho gukora, gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kwinjiza mu Rwanda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bizwi nk’“ibyuma”.
Iki cyemezo cyafashwe mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026, ubwo bamwe mu bantu 80 bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa bagezwaga imbere y’ubutabera.
Muri iyi dosiye harimo kandi bamwe mu bakozi ba Rwanda FDA ndetse na ba nyiri cyangwa abakozi b’inganda zikora ibinyobwa bikekwa kuba bitujuje ubuziranenge.
Abantu 15 ni bo bitabye urukiko kuri uyu wa Kane, aho baburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwatangiriye ku kugaragaza inzitizi buvuga ko iyi dosiye ifitanye isano n’indi dosiye irimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, Prof. Emile Bienvenu, ariko iyo dosiye yo ikaba itaragezwa mu rukiko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bamwe mu bari imbere y’urukiko bahakana uruhare muri ibyo byaha, bakavuga ko amabwiriza bayakuraga ku bayobozi babo. Bamwe mu bantu batungwa agatoki na bo bamaze gutabwa muri yombi, ariko dosiye zabo ntiziragezwa imbere y’urukiko.
Kubera iyo mpamvu, Ubushinjacyaha bwasabye ko iburanisha ryimurwa kugira ngo dosiye zombi zihuzwe, maze ababuranyi bose, harimo n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, bakazaburanira hamwe.
Urukiko ariko rwanzuye ko rudashobora gufata icyemezo kuri dosiye itarashyikirizwa urukiko, bityo iburanisha rikomeza.
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abaregwa bakurikiranyweho kugira uruhare mu gukora, gucuruza no gukwirakwiza ibinyobwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge.
Bwagaragaje ko ibyo binyobwa bishobora guteza ibibazo ku buzima bw’ababinywa, busaba ko abaregwa bafungwa by’agateganyo iminsi 30.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ifungwa ryabo ryafasha mu gukomeza iperereza, gukumira ko ibikorwa bakekwaho bikomeza gukorwa ndetse no kwirinda ko ibimenyetso bishobora gusibanganywa.
Mu bimenyetso Ubushinjacyaha bwagaragaje harimo raporo yerekana ko hari inzoga zasanzwemo ethanol irenga 96%.
Icyakora, ubwo umucamanza yabazaga ingano ntarengwa ya ethanol igomba kuba iri mu binyobwa kugira ngo hamenyekane igipimo abaregwa barengeje, Ubushinjacyaha bwavuze ko raporo itanga ibisobanuro kuri iyo ngingo itaruzura kandi ko ikiri gutegurwa.
Umucamanza yagize ati: “Murimo kuvuga ko hari inzoga yasanzwemo ethanol iri ku kigero cya 96%. Ese ikigero cya ethanol ijya mu nzoga kingana gute kugira ngo tumenye ibyo barenzeho?”
Umushinjacyaha asubiza ati: “Iyo raporo ni yo tugitegereje.”
Nyuma y’izo mpaka, umucamanza yanzuye ko mu nyungu z’ubutabera iburanisha risubikwa, maze rishyirwa ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026.
Kuva tariki ya 2 Kanama 2026, Rwanda FDA yatangaje ko yafunze inganda 148 zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, inahagarika umusaruro w’ibinyobwa byazo.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isuzuma ryagaragaje ko hari inganda zashyiraga mu binyobwa byazo ethanol itunganyijwe nabi, ishobora guteza ingaruka ku buzima bw’ababinywa.
Muri iki gikorwa, abantu 80 baratabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare rwabo muri ibyo bikorwa.
Ku wa 8 Kanama 2026, RIB yerekanye bamwe mu bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, barimo Ntihanabayo Samuel uzwi nka Kazungu, wari wafatiwe hamwe n’abandi bantu babiri bakoraga muri Ingufu Gin, barimo umugenzuzi w’ubuziranenge n’ushinzwe umusaruro.
Hanafashwe Oluwatosin Ayayi, ushinzwe ibikorwa by’uruganda Kerry Taste and Nutrition Rwanda.
Abandi berekanywe barimo abakozi bo mu nganda n’ibigo bitandukanye, birimo Ebeneza Hub, Sakaza Fruit, Entreprise Urwibutso, African Buffalo, Piphany Company na Lotas Medical Group.
Iburanisha ry’abari imbere y’urukiko rizakomeza ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026.



