Ngwinondebe Yigaramye Iby'umubano wihariye Bivugwa ko afitanye na Murungi Sabin na Danny Nanone

Ngwinondebe Josette wavuzwe mu nkuru zirimo kugirana umubano wihariye n'abarimo umuraperi Danny Nanone ndetse n'umunyamakuru Murungi Sabin yamaganiye kure iby'izi nkuru zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cyashize kugeza n'ubu.
Binyuze ku mbuga zitandukanye zirimo YouTube ni kenshi hagiye humvikana inkuru z'uko uyu Ngwinondebe afitanye umubano wihariye na Murungi Sabin ndetse mu minsi ishize umugore wabyaranye na Danny Nanone nawe yagiye muri ibi biganiro bya Youtube avuga ko uyu mugabo yamufatanye na Ngwinondebe.
Izi nkuru zose Ngwinondebe yazamaganiye kure avuga ko ntamubano wihariye afitanye n'abo bagabo (Sabin na Danny Nanone) avuga ko ibyabavuzweho byose atari ukuri.
Ubwo yari mu kiganiro BreakFast With The Star cya Kiss FM Ngwinondebe yabajijwe kuri izi nkuru asubiza avuga ko afite umugabo umwe kandi akunda cyane ataca inyuma.
Yagize ati "Njyewe mfite umugabo umwe, kandi ndamukunda, njywe ndeba ibindeba kuko ndamutse nitaye kubyabo natakara nkomba kureba ibyanjye, mfite abana babiri bagomba kujya ku ishuri ngomba kwitaho, ubwose ibyo nabijyamo."
Ngwinondebe yavuze ko azuzuza imyaka 29 muri uyu mwaka ndetse ko ubu agiye kumara imyaka igera kuri 25 atangiye kubyina Gakondo kuko yatangiye akiri umwana muto cyane.
Umuhanzi Dany Nanone na we aherutse guhakana iby’ayo makuru ubwo yari mu Kiganiro na B&B Kigali FM, avuga ko Ngwinondebe ari inshuti ye isanzwe nta wundi mubano wihariye bafitanye.
Niba warakurikiye ubuzima bw’Itorero Inyamibwa, ntagushidikanya ko wabonyemo impanga; Mpinganzima Joselyne na Ngwinondebe Josette, ababyinnyi b’abahanga bamaze imyaka itanu bagendana urugendo n’iri torero.
Batangiye kugarukwaho mu itangazamakuru kuva mu Ukuboza 2021, binyuze mu biganiro binyuranye bagiye bakorera ku miyoboro itandukanye ya Youtube.
Mpinganzina Joselyne asanzwe ari umutoza mu itorero Inyamibwa aho atoza kubyina abakobwa, Ni umufasha wa Rusagara Rodrigue, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’iri torero.
Ngwinondebe Josette we ni umugore w’abana babiri, umuhungu n’umukobwa yabyaranye na Ndayisenga.
Aba babyinnyi bombi bavukiye kandi bakurira i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ahitwa ku Mukingo muri Gatagara. Bahuje imbaraga, ndetse baherutse gushinga umuyoboro wa Youtube aho bakoresha izina ‘Jo Twins’.
Benshi babazi ku mazina ya Mpinga nga Ngwino. Mpinga na Ngwino babonye izuba ku wa 14 Ukuboza 1996, bavuka mu muryango w’abana icyenda, nibo babucura (abahererezi).
Ngwinondebe Josette yavutse saa mbili z'igitondo, n'aho Mpinganzima Yavutse Joselyne saa mbili n'iminota 7' "

