Dosiye ya Bishop Gafaranga yagejejwe mu Bushinjacyaha

May 16th, 2025 07:50 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Dosiye ya Bishop Gafaranga yagejejwe mu Bushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko dosiye ya Bishop Gafaranga uherutse gutabwa muri yombi rwamaze kuyishyikiriza ubushinjacyaha.

Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025 akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

 

 

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko dosiye ya Gafaranga yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 13 Gicurasi 2025.

 

 

Kuri ubu, ubushinjacyaha bugiye kuyikoraho iperereza bureba niba ari ngombwa ko iregerwa urukiko.

 

 

Ku wa 7 Gicurasi 2025 nibwo byamenyekanye ko Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

 

 

Bishop Gafaranga wamenyekanye kubera ibiganiro yakunze kujya akora ku miyoboro ya YouTube, yongeye kuvugwa mu itangazamakuru mu 2023 ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava kugeza ubu banafitanye umwana umwe.

maxresdefault-1.webp
Dosiye ya Bishop Gafaranga yagejejwe mu Bushinjacyaha

 

Inkuru Bijyanye
Izindi
Filime  “Umuganda” na “Beyond the Genocide” zikomeje kugeza inkuru z’u Rwanda ku Isi muri Festival zikomeye
Filime “Umuganda” na “Beyond the Genocide” zikomeje kugeza inkuru z’u Rwanda ku Isi muri Festival zikomeye

Filime mbarankuru “Umuganda” ya Zion Sulaiman Mukasa Matovu ikomeje gutera intambwe ku ruhando mpuzamahanga, nyuma yo gutoranywa mu iserukiramuco Filmambiente International Film Festival 2026 rizabera muri Brazil,, ibintu bibaye ku nshuro ya mbere kuri cinema yo mu Rwanda, ndetse ikaba imaze no kubona igihembo mu marushanwa yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Reba inkuru
Filime ya Clapton Kibonge yerekanywe mu Bufaransa
Filime ya Clapton Kibonge yerekanywe mu Bufaransa

Clapton Kibonge umaze iminsi i Paris mu Bufaransa, aho yagiye yitabiriye iserukiramuco rya filime ryitwa ‘Off Courts Festival’, yatumiwemo ku bufatanye na Mashariki Academy, yahakoreye filime yise ‘Identity’, yanerekanwe muri iri serukiramuco.

Reba inkuru
Yugi Umukaraza washinjwe ibiyobyabwenge no gusambanya ku gahato Shaddyboo yarekuwe
Yugi Umukaraza washinjwe ibiyobyabwenge no gusambanya ku gahato Shaddyboo yarekuwe

Yugi Umukaraza wari umaze igihe afunzwe nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gusambanya ku gahato Shaddyboo cyabuze ibimenyetso byatuma akomeza kugikurikiranwaho n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha akabwizeza kwisubiraho.

Reba inkuru
Abanyarwanda bafite ibitekerezo by’imishinga bagiye kubona urubuga “PitchStudio” rwo kubishyira mu bikorwa
Abanyarwanda bafite ibitekerezo by’imishinga bagiye kubona urubuga “PitchStudio” rwo kubishyira mu bikorwa

Abanyarwanda bafite ibitekerezo by’imishinga ariko bakabura igishoro cyangwa amahirwe yo kubishyira mu bikorwa bagiye kubona urubuga rushya rushobora kubafasha kubyaza umusaruro ibyo bitekerezo, binyuze muri gahunda nshya y’umushinga wiswe ‘Pitch Studio’, wo gufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga ikiri mu bitekerezo ndetse n’iyatangiye ariko ifite ikibazo cy’ubushobozi bwo kwagura ibikorwa.

Reba inkuru