Dr Jose Chameleone amaze imyaka 8 ahanganye n’agahinda gakabije yatewe no gutandukana na Danilla Atim

Nov 10th, 2026 09:55 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Dr Jose Chameleone amaze imyaka 8 ahanganye n’agahinda gakabije yatewe no gutandukana na Danilla Atim

Jose Chameleone, yatangaje ko amaze imyaka 8 ari mu gahinda n’ihungabana rikomeye yagize nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we, Daniella Atim.

Uyu muhanzi yavuze ko uru rugendo rwamubanye rurerure kandi rutoroshye na gato kubera uburemere bw’amarangamutima yanyuzemo.

 

Yavuze ko kwitwa umubyeyi nyakuri bitandukanye no gutanga amafaranga (indezo) gusa, ahubwo bisaba kuba hafi y'abana, bityo akaba yarababajwe cyane no kuba kure y'umuryango we.

 

Daniella Atim yatse gatanya mu buryo bwemewe n'amategeko muri Werurwe 2025 nyuma y'imyaka 8 bari bamaze batabana.

 

Binyuze mu bwumvikane bwakorewe mu rukiko, Daniella yahawe uburenganzira bwo kurera abana babo batanu, naho Chameleone yemera gutanga amadolari ya Amerika 2,000 ( arenga miliyoni 2Frw) buri kwezi nk'indezo y'abana.

 

536151188_18519180199057040_6555438085942143907_n.jfif
Inkuru Bijyanye
Izindi