Maranatha Family Choir yahumurije abari mu bihe bikomeye

Mar 21st, 2026 04:35 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Maranatha Family Choir yahumurije abari mu bihe bikomeye

Itsinda Maranatha Family Choir rikomeje urugendo rwo kwagura urugendo rwabo mu muziki wiganjemo ubutumwa bwiza bwo kuramya no guhimbaza ndetse no guhumuriza abizera ndetse n’abababaye.

Kuri iyi nshuro iyi korali yashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise “Ubunini,”.

 

Iyi ndirimbo igaruka ku mbaraga z’ukwizera mu bihe by’ingorane, cyane cyane ku bahura n’ibibazo bikomeye ariko bakabihisha inyuma y’ibyishimo bagaragaza hanze.

 

Iyi ndirimbo yibutsa abantu ko nubwo hari ibihe bitoroshye umuntu anyuramo, Imana ihora iri kumwe na we, kandi ububasha bwayo buruta kure ingano y’ibibazo byose ashobora guhura nabyo.

 

Perezida wa Maranatha Family Choir, Selemani Munyazikwiye, avuga ko iyi ndirimbo ishingiye ku gitekerezo cy’uko kwizera bihindura uko umuntu abona ubuzima.

 

Avuga ko iyo umuntu ateze amatwi ijwi ry’Umwungere Mwiza, aruhuka umutima, agasubizwamo imbaraga, kandi ubuzima bwe bukuzura ibyishimo.

 

Avuga ko iyi ndirimbo  yanditswe mu myaka ishize na Clement Ishimwe, wari uri mu bahimbyi b’iri tsinda mu myaka ishize.

 

Asobanura ko ubu bayisubiyemi bayiha isura nshya, bumva ijyanye n’ubutumwa bwifuzwaga gutangwa mbere.

 

Maranatha Family Choir imaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Nzajya nkusingiza Yesu,” “Tuma umuntu aseka,” “Nyigisha” bakoranye na Butera Knowless, ndetse na “Narahindutse” bakoranye na Nel Ngabo, n’izindi nyinshi zakunzwe.

 

https://youtu.be/ZDWzkOWuAxg?si=VaqQU7YC9bTlLjFI

 

Screenshot_20260321-101845~2.png
Screenshot_20260321-101853~2.png
Screenshot_20260321-102002~2.png
Screenshot_20260321-102009~2.png
Screenshot_20260321-102014~2.png
Screenshot_20260321-102019~2.png
Screenshot_20260321-102041~2.png
Screenshot_20260321-102121~2.png
Screenshot_20260321-102131~2.png
Screenshot_20260321-102138~2.png
Screenshot_20260321-102146~2.png

 

Inkuru Bijyanye
Izindi