Diez Dola yateguje Album ye ya mbere

Mar 21st, 2026 03:49 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Diez Dola yateguje Album ye ya mbere

Umuhanzi Diez Dola umwe mu bagezweho muri iki gihe yatangiye gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zigize album ye ya mbere yise “ Propaganda”.

Iyi album yabanjirijwe n’indirimbo yise “Extra Stamina” yatunganyijwe na Element Elee mu buryo bw’amajwi.

 

Abinyujije mu ndirimbo ye nshya Extra Stamina Diez Dola yatakagije umukunzi we wamubaye hafi mu gihe yarari mu gahinda gakabije aho abamukunda bose bamukundiraga amafaranga akaza kubona umukunzi w’ukuri.

 

Mu iyi ndirimbo Diez Dola yumvikanisha uburyo abo bakundanye bose bashakaga abafite amafaranga menshi nyuma akaza kubona umukunda by’ukuri ndetse amwizeza ko mu rugendo rwe rw’urukundo azakora ibishoboka byose akamuhora hafi.

 

Diez Dola ashyize hanze indirimbo Extra Stamina nyuma y’igihe kitari gito ashyize hanze indirimbo “Repete” yahuriyemo na Dj Benda imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

Screenshot_20260320-140157_1.jpg
Diez Dola yashyize hanze indirimbo nshya yise "Extra Stamina 
Screenshot_20260319-012617~2.png
Inkuru Bijyanye
Izindi