Inshuti zimaranye imyaka isaga irindwi, ziba zizagumana- Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bugaragaza ko inshuti zimaranye imyaka isaga irindwi, ziba zifite amahirwe menshi yo kuzagumana ubuzima bwazo bwose.
Umushakashatsi mu by’imibanire, Gerald Mollenhorst wo mu Buholandi, yasanze buri myaka irindwi abantu benshi batakaza hafi kimwe cya kabiri cy’abantu babazenguruntse barimo n’inshuti zabo, bitewe n’impinduka z’imibereho ya muntu.
Urugero atanga ni uko inshuti zawe zo muri kaminuza zishobora gusimburwa n’abantu mukorana mu kazi akaba ari bo ukuramo inshuti zawe nshya, kuko ari bo muba musigaye mufite byinshi muhuriyeho.
Mollenhorst yasanze kandi ko ubucuti bwinshi bushingiye ku bwumvikane, bivuze ko ubucuti bushingiye ku buryo abantu bahura no kumarana igihe runaka, aho kuba ku byifuzo cyangwa amahitamo yabo bwite.
Ubushakashatsi bwe bwagaragaje ko nyuma y’imyaka irindwi, 30% by’inshuti ari zo zigumana umubano wazo nk’uko wahoze mbere.
Muri Mutarama 2025 kandi, Urubuga Body+Soul rwatangaje ko indi nzobere mu bijyanye n’imitekerereze, Robin Dunbar wo mu Bwongereza, yatangaje ko bimwe mu bituma ubushuti buramba ari uko abantu baba bafite byinshi bahuriyeho birimo intego z’ubuzima, ahahise ndetse n’ibindi.

