Wari uzi ko kwihumuriza imyenda yambawe n’umukunzi wawe bikugabanyiriza ‘Stress’?

Mar 18th, 2025 10:30 AMBy Idukunda Kayihura Emma Sabine
Share
Wari uzi ko kwihumuriza imyenda yambawe n’umukunzi wawe bikugabanyiriza ‘Stress’?

Ubushakashatsi bugaragaza ko kwihumuriza imyenda yambawe n’umukunzi wawe bishobora kukugabanyiriza ‘stress’, ariko bikaba byanayigutera mu gihe wihumurije iyambawe n’umuntu udasanzwe uzi.

Bwakorewe ku bagore 96 busohoka ku Rubuga Journal of Personality and Social Psychology, ndetse bugaragaza ko ibyo bikunze kuba cyane ku b’igitsinagore kuko basanganwe ibyiyumviro byo guhumurirwa cyane. 

 

Bwakozwe n’itsinda ryo muri University of British Columbia (UBC) yo muri Canada, ryari riyobowe n’uwitwa Marlise K. Hofer.

 

Abo bagore 96 bakoreweho ubwo bushakashatsi bagabanyijwemo ibyiciro bitatu, habamo icy’abahabwa imipira yambawe n’abakunzi babo ariko idateyemo ‘déodorant’ cyangwa ngo yumvikanemo indi mpumuro nk’iy’isabune, itabi cyangwa ibindi byatuma icyuya cy’abo bakunzi/bagabo babo kitumvikana uko cyakabaye.

 

Muri abo bagore kandi hari abahawe imipira nk’iyo ariko yambawe n’abagabo batazi, habamo n’icy’abahawe imipira itarigeze yambarwa.  Abagabo bifashishijwe muri ubu bushakashatsi bambaye iyo mipira mu gihe cy’amasaha 24. 

 

Abagore bakoreweho ubwo bushakashatsi, babanje gupimwa ngo harebwe uko Umusemburo wa ‘Cortisol’ ungana mu mibiri yabo. Uyu musemburo ufite akamaro gatandukanye mu mubiri, harimo no kuba wagaragaza ikigero umuntu yibasiweho na ‘stress’.

 

Nyuma yo guhabwa iyo mipira bakayihumuriza, byaje kugaragara ko abagore batahuye impumuro y’abakunzi babo mu mipira bahawe byabagabanyirije uwo musemburo mu mubiri wawo, mu gihe abagore bihumurije imipira yambawe n’abagabo batazi byatumye ‘Cortisol’ izamuka mu mibiri yabo.

 

 

Inkuru Bijyanye
Izindi