Urembejwe na ‘stress’? Dore gereza wafungirwamo ku bushake ukaruhukiramo

Mar 26th, 2025 04:33 AMBy Idukunda Kayihura Emma Sabine
Share
Urembejwe na ‘stress’? Dore gereza wafungirwamo ku bushake ukaruhukiramo

‘Prison Inside Me’ ni gereza iri muri Koreya y’Epfo mu Mujyi wa Hongcheon, ikaba yarashyiriweho abantu bashaka kuyifungirwamo ku bushake ngo bimare ‘stress’ bakishyurira 120$ (asaga ibihumbi 170 Frw) kuri buri joro.

 

Iyo gereza yubatse ku buryo buri muntu afungirwa mu cyumba cya metero eshanu kuri eshanu, agasangamo ibikoresho byoroheje bishobora kumufasha mu gihe yahamara. Uyifungiwemo kandi yambara impuzankano yaho nk’imfungwa.

 

Uwishyuriye gufungirwa muri ‘Prison Inside Me’ ntabwo akoresha telefoni mu gihe arimo, ndetse ntiyongera kuvugana n’abarimo nk’abo mu muryango we bari hanze y’iyo gereza. 

 

Mu mabwiriza y’iyo gereza ni uko umuntu yemererwa gufungirwamo nibura amasaha 24, gusa hari n’abasaba gufungwa igihe kirenze icyo bitewe nuko bashaka kwitandukanya n’Isi yo hanze bakabanza kwitekerezaho bihagije, bitewe n’ibihe bibakomereye bari gucamo bikabatera umuhangayiko.

 

Inkuru uya Aljazeera igaragaza ko iyo gereza yatangijwe mu 2008 n’uwitwa Kwon Yong-seok wari umushinjacyaha, wakoraga amasaha 100 mu cyumweru ataruhuka nubwo yabaga ananiwe, agakenera umunsi wo kuruhuka yitandukanyije n’ibintu byose ari na kure y’abantu.

 

Kwon Yong-seok yatangaje ko yabaga ananiwe cyane mu mutwe ndetse n’umubiri wose muri rusange, ariko nanone akaba atarifuzaga kureka akazi ke.

 

Uyu mugabo yatangaje ko yafataga ikiruhuko cy’icyumweru agashaka ahantu hamushyira mu kato bihagije kugira ngo aruhuke uko abishaka, akirengagiza ibirimo itabi yanywaga, ibinyobwa bindi, iby’umubano afitanye n’abandi bantu ndetse n’ako kazi yakoraga kakamutera umunaniro udasanzwe.

 

Nyuma nibwo yagize igitekerezo ko ibyo bishobora kuba atari we bibaho wenyine, atangiza gereza yiswe ‘Prison Inside Me’ aho umuntu ushaka kuhafungirwa akiyibagiza buri kimwe kugira ngo aruhuke bihagije ashobora kuhafungirwa igihe kitarenze icyumweru kimwe.

 

Ufungirwa muri iyo gereza amasaha 24 nta kindi akora uretse kwitekerezaho no kuruhuka. Abahamara igihe kinini bahamara icyumweru, muri icyo gihe bo bagakora ibindi bakunda birimo ibijyanye no gusenga bitewe n’imyemerere yabo, kwandika amarangamutima yabo mu bitabo, gukora imyitozo ngororamubiri ya Yoga n’ibindi.

 

Ufungiwemo ntakoresha telefonoi.jpg
Prison Inside Me ni gereza wishyura ugafungirwamo ngo wimare stress.jpg

 

 

 

Inkuru Bijyanye
Izindi