Umunyamakuru Jado Dukuze yerekeje kuri Isibo TV&Radio

Mar 16th, 2026 03:39 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Umunyamakuru Jado Dukuze yerekeje kuri Isibo TV&Radio

Dukuzimana Jean De Dieu uzwi kumazina ya Jado Dukuze akaba umunyamakuru wumwuga wa Siporo yerekeje kuri Isibo TV&Radio avuye kuri radiyo ya Fine FM yari amazeho Igihe kitari gito.

Uyu mugabo Jado Dukuze umaze imyaka itari mike mu itangazamakuru yize amasomo y’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda.

 

Dukuze yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radiyo Salus, Flash FM, Radio TV10, Isango Star, na Royal FM na Radio&TV1.

 

Usibye Radiyo Jado Dukuze n’umwanditsi mwiza w’inkuru za Siporo dore ko yandikiye ibitangazamakuru birimo  RuhagoYacu, Fan Club na IGIHE.

 

Jado Dukuze ni umuhanga mugukora inkuru zicumbuye n’ibyegeranyo bigaruka ku nkuru zitandukanye.

 

Uyu mugabo yigeze kwerura avuga ko ari umufana wa Manchester United yo m’ Ubwongereza.

 

IMG-20260315-WA0024.jpg
Jado Dukuze yerekeje kuri Isibo TV & Radio 
IMG-20260315-WA0022.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi