Filime ya Clapton Kibonge yerekanywe mu Bufaransa

Sep 11th, 2026 15:51 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Filime ya Clapton Kibonge yerekanywe mu Bufaransa

Clapton Kibonge umaze iminsi i Paris mu Bufaransa, aho yagiye yitabiriye iserukiramuco rya filime ryitwa ‘Off Courts Festival’, yatumiwemo ku bufatanye na Mashariki Academy, yahakoreye filime yise ‘Identity’, yanerekanwe muri iri serukiramuco.

Clapton Kibonge yavuze ko urugendo rwe mu Bufaransa rwari rugamije ibintu bibiri. Icya mbere cyari ukwitabira iri serukiramuco, mu gihe icya kabiri cyari ugukorerayo filime.

Uretse filime ‘Identity’ yakozwe na Clapton Kibonge, undi Munyarwanda witabiriye iri serukiramuco ni Tresor Senga, usanzwe ari umuyobozi wa ‘Mashariki Film Festival’, iri mu maserukiramuco akomeye ya filime mu Rwanda.

Tresor Senga na we yabonye umwanya wo kwerekana filime ye yakoreye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, yise ‘I Wanna Go Back Home’.

Clapton Kibonge yavuze ko izi filime zakozwe ku bufatanye n’amatsinda y’abanyamwuga bo mu Bufaransa, ndetse ko kugeza ubu zamaze gutunganywa no kwerekanwa muri ‘Off Courts Festival’.

Ati “Ni filime twakoreye ijana ku ijana mu Bufaransa. Zakozwe n’amatsinda abizobereyemo hano, kandi kugeza ubu ni filime zarangiye twerekanye mu iserukiramuco rya ‘Off Courts Festival’.”

Clapton Kibonge na Tresor Senga berekeje mu Bufaransa mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Nzeri 2026, aho bitabiriye iri serukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Paris kuva ku wa 6 kugeza ku wa 11 Nzeri 2026.

Nyuma yo kumurikira iyi filime i Burayi, Clapton Kibonge yavuze ko namara kugaruka i Kigali ari bwo azamenya niba izanererekanwa mu Rwanda.

Uyu munyarwenya n’umukinnyi wa filime ahamya ko urugendo rwo gukorera filime mu Bufaransa no kuyimurikira muri iri serukiramuco rwamuhaye amahirwe yo kunguka ubumenyi n’ubunararibonye bushya mu bijyanye na sinema.

whatsapp_image_2026-09-10_at_20.33_01_1_-c5929.jpg
whatsapp_image_2026-09-10_at_22.22_47-c0e70.jpg
whatsapp_image_2026-09-10_at_20.33_03_1_-6cdab.jpg
whatsapp_image_2026-09-10_at_20.33_02-317ec.jpg
whatsapp_image_2026-09-10_at_20.33_02_1_-fb8d5.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi
Filime ya Clapton Kibonge yerekanywe mu Bufaransa
Filime ya Clapton Kibonge yerekanywe mu Bufaransa

Clapton Kibonge umaze iminsi i Paris mu Bufaransa, aho yagiye yitabiriye iserukiramuco rya filime ryitwa ‘Off Courts Festival’, yatumiwemo ku bufatanye na Mashariki Academy, yahakoreye filime yise ‘Identity’, yanerekanwe muri iri serukiramuco.

Reba inkuru
Yugi Umukaraza washinjwe ibiyobyabwenge no gusambanya ku gahato Shaddyboo yarekuwe
Yugi Umukaraza washinjwe ibiyobyabwenge no gusambanya ku gahato Shaddyboo yarekuwe

Yugi Umukaraza wari umaze igihe afunzwe nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gusambanya ku gahato Shaddyboo cyabuze ibimenyetso byatuma akomeza kugikurikiranwaho n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha akabwizeza kwisubiraho.

Reba inkuru
Abanyarwanda bafite ibitekerezo by’imishinga bagiye kubona urubuga “PitchStudio” rwo kubishyira mu bikorwa
Abanyarwanda bafite ibitekerezo by’imishinga bagiye kubona urubuga “PitchStudio” rwo kubishyira mu bikorwa

Abanyarwanda bafite ibitekerezo by’imishinga ariko bakabura igishoro cyangwa amahirwe yo kubishyira mu bikorwa bagiye kubona urubuga rushya rushobora kubafasha kubyaza umusaruro ibyo bitekerezo, binyuze muri gahunda nshya y’umushinga wiswe ‘Pitch Studio’, wo gufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga ikiri mu bitekerezo ndetse n’iyatangiye ariko ifite ikibazo cy’ubushobozi bwo kwagura ibikorwa.

Reba inkuru
Nyuma yo kwishimira ab’i Musanze The Ben yahaye abakunzi be isezerano ry’indirimbo nshya
Nyuma yo kwishimira ab’i Musanze The Ben yahaye abakunzi be isezerano ry’indirimbo nshya

Ubwo yari yitabiriye ibirori byo Kwita Izina byabaga ku nshuro 21 mu Kinigi, The Ben yabwiye abafana be ko indirimbo ye nshya ‘Ishallah’ niramuka yujuje abayirebye miliyoni eshanu azahita asohora indi nshya.

Reba inkuru