Yugi Umukaraza washinjwe ibiyobyabwenge no gusambanya ku gahato Shaddyboo yarekuwe

Yugi Umukaraza wari umaze igihe afunzwe nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gusambanya ku gahato Shaddyboo cyabuze ibimenyetso byatuma akomeza kugikurikiranwaho n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha akabwizeza kwisubiraho.
Kuri uyu wa 3 Nzeri 2026 nibwo Yugi Umukaraza yarekuwe mu Igororero rya Nyarugenge i Mageragere yari yaratawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026
Amakuru agera kuri ISIBORADAR avuga ko uyu musore wari warakatiwe kuburana afunze yasabye kumvikaba n’Ubushinjacyaha bwahise bumurekura.
Hagati aho Shaddyboo nawe wari umaze amezi abiri mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre i Huye, aho yari yagiye gufashwa kureka gukoresha ibiyobyabwenge, yatashye.
Mu iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Yugi Umukaraza yahise atangira gukurikiranwaho n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu myanzuro y’urubanza rw’uyu musore IGIHE yabonye, urukiko rwavuze ko nta mpamvu zikomeye zituma Yugi Umukaraza akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Icyakora rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukora ibikorwa bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.




