Nyuma yo kwishimira ab’i Musanze The Ben yahaye abakunzi be isezerano ry’indirimbo nshya

Ubwo yari yitabiriye ibirori byo Kwita Izina byabaga ku nshuro 21 mu Kinigi, The Ben yabwiye abafana be ko indirimbo ye nshya ‘Ishallah’ niramuka yujuje abayirebye miliyoni eshanu azahita asohora indi nshya.
Ibi The Ben yabivugiye mu Kinigi ubwo yari yagiye gususurutsa abitabiriye ibirori byo #KwitaIzina21 kuri uyu wa 4 Nzeri 2026 ndetse akaba ari umwe mu bishimiwe cyane binyuze mu ndirimbo ye nshya yise Inshallah imaze ibyumweru bitatu isohotse.
The Ben yishimiye kuba umwe mu bagize uruhare mu gikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi ndetse anahamya ko byo ubwabyo nta kiguzi cyabiruta.
Ati “Ikintu cyonyine kirenze ni ugutoranywa kugira uruhare muri iki gikorwa!”
Ati “Miliyoni eshanu z’abayirebye nizigera nkuko nabivuze nubwo mbona ziri kwihuta ndabaha indi ndirimbo niyo gahunda.”
Hari amakuru ko The Ben ari gutunganya umushinga w’indirimbo yakoranye na Jose Chameleone bikaba byitezwe ko ariwo agiye gukurikizaho gusohora mu minsi iri imbere.
Byitezwe ko iyi ndirimbo iramutse irangiye mbere, aba bahanzi bazayiririmbana mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi ‘Comedy store’ imaze ibera i Kampala.
Ni igitaramo The Ben yatumiwemo akazagihuriramo n’abandi bahanzi nka Diamond n’abandi benshi bo muri Uganda.




