Filime “Umuganda” na “Beyond the Genocide” zikomeje kugeza inkuru z’u Rwanda ku Isi muri Festival zikomeye

Sep 12th, 2026 13:04 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Filime  “Umuganda” na “Beyond the Genocide” zikomeje kugeza inkuru z’u Rwanda ku Isi muri Festival zikomeye

Filime mbarankuru “Umuganda” ya Zion Sulaiman Mukasa Matovu ikomeje gutera intambwe ku ruhando mpuzamahanga, nyuma yo gutoranywa mu iserukiramuco Filmambiente International Film Festival 2026 rizabera muri Brazil,, ibintu bibaye ku nshuro ya mbere kuri cinema yo mu Rwanda, ndetse ikaba imaze no kubona igihembo mu marushanwa yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi filime yibanda ku muco w’Umuganda mu Rwanda, ikagaragaza amateka yawo, filozofiya yo gukorera hamwe ndetse n’uruhare wagize mu kubaka ubusabane, kwigira no kongera ubumwe bw’Abanyarwanda.

Urubuga rwa Filmambiente muri Brazil rugaragaza ko “Umuganda” ari filime yakorewe mu Rwanda mu 2026, ikaba imara iminota 60, yashyizwe muri gahunda zitandukanye z’iri serukiramuco, harimo Territories of Resistance ndetse na Filmambiente School Program.

Muri gahunda ya Filmambiente, “Umuganda” izerekanwa ku wa 26 Nzeri saa 18:00 muri Cine Arte UFF, ndetse yongere yerekanwe ku wa 2 Ukwakira saa 15:00 muri Muhcab – Museum of Afro-Brazilian History and Culture.

Iserukiramuco rya Filmambiente 2026 rigiye kuba ku nshuro ya 15, rikazabera i Rio de Janeiro kuva ku wa 23 Nzeri kugeza ku wa 2 Ukwakira 2026, rikagaragaza filime zivuga ku bidukikije, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo bireba isi n’abayituye.

Filmambiente isobanura “Umuganda” nk’inkuru ikurikirana imizi y’uyu muco kuva mu bihe bya mbere by’u Rwanda, ikareba n’uruhare rwawo mu rugendo rwo gukira no kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Werurwe 2026, Zion Mukasa yayimurikiriye muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yagaragaje ko igitekerezo cyo kuyikora cyaturutse ku bushake bwo gusobanukirwa Umuganda birenze kuwufata nk’igikorwa cyo ku wa Gatandatu gusa.

Uretse gutoranywa muri Filmambiente, “Umuganda” yanabonye umwanya mu marushanwa yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Urutonde rwa Accolade Global Film Competition rwo muri Kanama 2026 rugaragaza ko Zion Sulaiman Mukasa Matovu (Rwanda) na filime ye “Umuganda” bahawe Award of Merit, mu cyiciro cya Documentary Feature Film.

“Beyond the Genocide” filime nayo ya  Zion Sulaiman Mukasa Matovu nayo ikomeje kubona amahirwe mashya ku rwego mpuzamahanga.

Iyi filime mbarankuru, yakozwe na Zion Sulaiman Mukasa Matovu, ishingiye ku buhamya n’inkuru z’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikibanda ku kwibuka, gukira ibikomere, ubumwe no kongera kubaka igihugu.

“Beyond the Genocide” yagiye igaragara mu maserukiramuco atandukanye, kuri ubu Igiye kugira umwanya muri International Film Festival of Shimla mu Buhinde, bikaba indi ntambwe kuri Zion Mukasa mu kugeza inkuru z’u Rwanda ku bantu bo mu bice bitandukanye by’Isi.

Iyi filime kandi imaze kubona ibihembo bitandukanye, mu byagaragajwe n’amakuru yo ku rwego mpuzamahanga harimo Impact DOCS Awards yo muri USA ndetse na Award of Merit muri Accolade Global Film Competition.

509582.jpg
Filime "Umuganda" izerekanwa muri Festival Filmambiente imwe muri 5 zikomeye ku Isi 
509588.jpg
“Beyond the Genocide” nayo yagiye igaragara mu maserukiramuco ubu igiye kwerekanwa mu Buhinde ibintu nabyo bibaye bwa mbere kuri filime ukomoka mu Rwanda
478755.jpg
Filime "Umuganda" yegukanye igihembo cyavuye muri Amerika 
509598.jpg
Mbere yo kwerekeza mu Buhinde Zion Mukasa Suleiman yabanje guhura na Ambassador w'ubuhinde mu Rwanda 
509633.jpg
Filime mbarankuru “Umuganda” ya Zion Sulaiman Mukasa Matovu ikomeje gutera intambwe ku ruhando mpuzamahanga, nyuma yo gutoranywa mu iserukiramuco Filmambiente International Film Festival 2026 rizabera muri Brazil, ndetse ikaba imaze no kubona igihembo mu marushanwa yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inkuru Bijyanye
Izindi
Filime  “Umuganda” na “Beyond the Genocide” zikomeje kugeza inkuru z’u Rwanda ku Isi muri Festival zikomeye
Filime “Umuganda” na “Beyond the Genocide” zikomeje kugeza inkuru z’u Rwanda ku Isi muri Festival zikomeye

Filime mbarankuru “Umuganda” ya Zion Sulaiman Mukasa Matovu ikomeje gutera intambwe ku ruhando mpuzamahanga, nyuma yo gutoranywa mu iserukiramuco Filmambiente International Film Festival 2026 rizabera muri Brazil,, ibintu bibaye ku nshuro ya mbere kuri cinema yo mu Rwanda, ndetse ikaba imaze no kubona igihembo mu marushanwa yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Reba inkuru
Filime ya Clapton Kibonge yerekanywe mu Bufaransa
Filime ya Clapton Kibonge yerekanywe mu Bufaransa

Clapton Kibonge umaze iminsi i Paris mu Bufaransa, aho yagiye yitabiriye iserukiramuco rya filime ryitwa ‘Off Courts Festival’, yatumiwemo ku bufatanye na Mashariki Academy, yahakoreye filime yise ‘Identity’, yanerekanwe muri iri serukiramuco.

Reba inkuru
Yugi Umukaraza washinjwe ibiyobyabwenge no gusambanya ku gahato Shaddyboo yarekuwe
Yugi Umukaraza washinjwe ibiyobyabwenge no gusambanya ku gahato Shaddyboo yarekuwe

Yugi Umukaraza wari umaze igihe afunzwe nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gusambanya ku gahato Shaddyboo cyabuze ibimenyetso byatuma akomeza kugikurikiranwaho n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha akabwizeza kwisubiraho.

Reba inkuru
Abanyarwanda bafite ibitekerezo by’imishinga bagiye kubona urubuga “PitchStudio” rwo kubishyira mu bikorwa
Abanyarwanda bafite ibitekerezo by’imishinga bagiye kubona urubuga “PitchStudio” rwo kubishyira mu bikorwa

Abanyarwanda bafite ibitekerezo by’imishinga ariko bakabura igishoro cyangwa amahirwe yo kubishyira mu bikorwa bagiye kubona urubuga rushya rushobora kubafasha kubyaza umusaruro ibyo bitekerezo, binyuze muri gahunda nshya y’umushinga wiswe ‘Pitch Studio’, wo gufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga ikiri mu bitekerezo ndetse n’iyatangiye ariko ifite ikibazo cy’ubushobozi bwo kwagura ibikorwa.

Reba inkuru