Element yigaramye iby’urukundo ruvugwa hagati ye na Sherrie Silver

Mar 24th, 2025 10:35 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Element yigaramye iby’urukundo ruvugwa hagati ye na Sherrie Silver

Element EleéeH yamaganiye kure inkuru zari zitangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko uyu muhanzi akaba n’utunganya indirimbo muri 1:55 AM yaba ari mu rukundo n’umubyinnyi wabigize umwuga Sherrie Silver.

Abatangiye gukwirakwiza iki gihuha babitewe n’amashusho aba bombi baherutse gusakaza ku mbuga nkoranyambaga zabo bateguza indirimbo nshya “Tombe” yasohotse kuri uyu wa 24 Werurwe 2025.

 

Iyi ndirimbo nshya ya Element yise "Tombe" igaragaramo Sherrie Silver w’imyaka 31 akina inkuru y’urukundo uyu muhanzi aba aririmba.

 

Element w’imyaka 25 yatangarije Chita Magic ko atari mu rukungo na Sherrie Silver nk’uko bamwe babitekereje ahubwo bahuriye mu mashusho y’indirimbo ndetse ari umuntu yubaha cyane.

 

Ati  “Ntabwo ndi mu rukundo na Sherrie Silver, ni inshuti yanjye nubaha cyane, nariramusabye kujya mu mashusho y’indirimbo  yanjye , arabyemera, kuri  njye numvaga ari ikintu kinini cyane kuko ni umubyinnyi mpuzamahanga ukomeye, wakoranye n’abarimo  Rihanna, Lady Gaga n;abanda bahanzi bakomeye muri Afurika no ku Isi yose.”

 

“Njye namusabye kujya mu ndirimbo yanjye nk’umubyinnyi, gusa abajyanama be bahisemo ko yaza mu mashusho y’indirimbo tukayihuriramo twembi”.

 

Sherrie Silver ni umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza,  niwe mu nyarwanda wenyine kugeza ubu ufite igihembo cya MTV Video Music Award yegukanye  mu 2018 nyuma yo kuyobora imbyino zagaragaye mu mashusho y’indirimbo yanabyinyemo “This is America” ya  Childish Gambino.

 

Sherrie Silver ni umukobwa wavukiye i Huye mu muryango ukennye, ubu inzozi ze zabaye impamo, kuri ubu asigaye aba mu Bwongereza, Sherrie Silver,  gusa nta minsi ishira atari i Kigali mu bikorwa by’umuryango yashinze witwa ‘Sherrie Silver Foundation’, akazi afatanya n’umwuga wo kubyina.

 

Ibikorwa bye byo kubyina yabikomatanyije no gufasha abana bo mu miryango itishoboye, by’umwihariko ku mugabane wa Afurika, ibyatumye Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubuhinzi (IFAD) kimugirira icyizere, kimugira Ambasaderi wacyo ushinzwe gukorana n’urubyiruko rwo mu cyaro.

 

Ibigo mpuzamahanga bitandukanye nka Google, Nike na Victoria's Secret byagiye byifashisha Sherrie Silver mu kumenyekanisha ibyo bikora.

 

Ni umwana w’i Huye mu Ntara y’Amajyepfo wamamaye mu mahanga ndetse ku Isi yose abatamuzi ni abataba mu myidagaduro kubera indirimbo nyinshi amaze kugaragaramo z’abahanzi b’ibihangange yaba muri Amerika n’ahandi. 

 

Uyu mukobwa iyo yivuga ntasiga inyuma u Rwanda ndetse agaragaza kenshi ko ari umunyafurika, akabishimangira yiyita ‘African Queen’ cyangwa se ‘Umwamikazi wa Afurika’.

 

Sherrie Silver yimukiye mu Bwongereza mu 1999, aho yabanaga na nyina. Intambwe ya mbere mu mwuga we yatangiye ubwo yakinaga muri filime yitwa ‘Africa United’ yasohotse mu 2010 ivuga ku rugendo rw’abana batatu b’Abanyarwanda bajya kureba imikino y’igikombe cy’Isi muri Afurika y’Epfo.

 

Yakabije inzozi ze mu 2018, nyuma yo kuyobora imbyino zagaragaye mu mashusho y’indirimbo “This Is America” ya Donald Glover uzwi nka ‘Childish Gambino’. Muri uwo mwaka yegukanye igihembo cya MTV Video Music Award.

 

Nyuma yahawe ibiraka byo kuyobora imbyino mu yandi mashusho y’indirimbo arimo iy’umunya-Côte d’Ivoire, Afro B yise ‘Joanna’ yahuriyemo na French Montana, ‘Rescue me’ y’itsinda rikomeye ku Isi rya One Republic n’izindi.

 

Mu 2019 kandi Sherrie Silver yifashishijwe muri filime yitwa “Guava Island” y’umuhanzi Donald Glover [Childish Gambino], Rihanna, Letitia Wright wamenyekanye muri Filime ya Black Panther na Nonso Anozie wakinnye muri “Game Of Thrones” n’abandi batandukanye.

https://youtu.be/p9mb533OhQE

Element na Sherrie Silver (1).jpg
Element yishimiye guhurira mu ndirimbo na Sherrie Silver
Element na Sherrie Silver (2).jpg
Element avuga ko Sherrie Silver ari umuntu yubaha cyane

 

Element na Sherrie Silver (3).jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi